Iserukiramuco rya ‘Visa for Music (VFM)’ rihuza abahanzi, aba managers, abategura andi maserukiramuco anyuranye ku mugabane wa Afurika, abanyamakuru, abacuranga indirimbo (Djs) n’abazikwirakwiza (Promoters), U Rwanda rukaba ruri mu bihugu birenga 80 byaryitabiriye.

Iserukiramuco Visa For Music ribera muri Maroc ryitabiriwe n'Umunyarwanda

Iri serukiramuco rihuriramo n’ abafite aho bahuriye n’ umuziki muri Afurika ribera mu mujyi wa Rabat ho muri Maroc, ryatangiye taliki ya 21 risozwa kuya 24 Ugushyingo 2018.

U Rwanda muri iryo serukiramuco rwahagarariwe n’umugabo witwa Kalonda Jean Pierre uzwi nka ‘Jippe’, umugabo asanzwe ari umwe mu bajyanama b’umuhanzi Samputu Jean Paul uba mu Bwongereza, n’uwitwa Maréchal De Gaulle, uba Montreal muri Canada wamenyekanye muri Orchestre Ingeri.


Muri iri serukiramuco rya Visa For Music ubusanzwe rifatwa nk’isoko rya mbere muri Afurika rihuza abakora ibijyanye n’iby’umuziki.

Jippe avuga ko ari umwanya mwiza wo kwagura amasoko y’abahanzi nyarwanda, ndetse akaganira n’abandi bategura ibindi bitaramo bakazaza kuririmbira i Kigali mu Rwanda.

Iserukiramuco Visa For Music ribera muri Maroc ryitabiriwe n'Umunyarwanda

Yagize ati “Hano habera ibiganiro no guhura n’abategura ibitaramo baturutse hirya no hino muri Afurika, mukavugana mukareba uko mwakwagura amasoko yanyu. Uhuriramo n’abantu b’ingeri zinyuranye kandi biramfasha kugira abo twumvikana kuzaza gutaramira mu Rwanda ndetse natwe tukaba twaboherereza abahanzi bacu bakajya gutaramira iwabo tukagura amasoko.”

Yongeyeho ko mu biganiro yagiranye nabo yasanze, abahanzi benshi bo mu bihugu binyuranye bamugaragariza ko bifuza gusura u Rwanda, kandi ko nawe hari abo yifuza guhuza n’abahanzi bo mu Rwanda bakazatumirwa mu maserukiramuco yo mu bihugu nka Côte d’Ivoire, Maroc n’ahandi kugira ngo barusheho kumenyekanayo.

Ati  “Rwose nabonye hano hari abahanzi bifuza gukorana indirimbo n’imishinga yagutse n’abahanzi bo mu Rwanda bagasangira ubuhanzi, nabo bakagura imbibi bakagera no muri Afurika y’i Burasirazuba by’umwihariko mu Rwanda.”

Iri serukiramuco rya ‘Visa for Music’, ribaye ku nshuro  ya gatanu rihuriza hamwe abahanzi barenga 250 baturuka mu bihugu birenga 80 binyuranye bya Afurika.


Aba bahanzi bo muri Afurika banagira amahirwe yo guhura n’abandi bategura ibitaramo n’abateza imbere umuziki baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyaruguru (Maghreb) na Aziya y’Uburasirazuba (Middle East).

Abandi ba Nyarwanda bitabiriye iri serukiramuco harimo Judo Kanobana uyobora Positive Production, Itorero ribyina imbyino za Kinyarwanda rya Imena Troupe, Mighty Popo n’abandi.

Umwaka ushize iri serukiramuco rya Visa for Music ryari ryatumiye abahanzi barimo uwitwa Elida Almeida ukorana na Sonny Music akaba ari n’umwe mu banyafurika begukanye igihembo cya RFI Prix Decouverte, igihembo uyu mwaka cyegukanywe n’Umunyarwanda Yvan Buravan.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU