Charly yagize icyo avuga kuri Davis D ngo wamukundiye ubwiza bwe, ni nyuma y’uko uyu musore avuzze ko Charly ari we muhanzikazi nyarwanda abona umutima ugahagarara kubera uburanga bwe.

Iyumvire icyo Charly avuga kuri Davis D wamukundiye ubwiza bwe

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Davis D yabajijwe umuhanzikazi wo mu Rwanda yiyumvamo ndetse ashobora kwemerera akamugira mu amashusho ku buryo yagaragara nkuwo bakundana nkibyo Wizkid aherutse gukorana na Tiwa Savage mu ndirimbo yise Faver, mu gusubiza avuga ko Charly ariwe mukobwa yiyumvamo, ko ari we ushobora kumukurura kuburyo yakwifuza ko amugira muri Video


Yagize ati: “Charly buriya niwe mukobwa kubwanjye numva twakorana amashusho.”

Charly, mu kiganiro Sunday night iherutse kugirana na we, yagize icyo abivugaho, aho yavuze ko Davis D ari umwana ufite ejo heza hazaza, ndetse ko ari umuhanzi ugerageza kugera ikirenge mucyo bagezemo, amusaba kudacika intege mu rugendo rwe rwa muzika.

Iyumvire icyo Charly avuga kuri Davis D wamukundiye ubwiza bwe

Charly ati: “Ni imfura, ni umwana muto uri kugerageza gukora nkibyo dukora, akora muzika nziza ni umuhanga, ni umwana wubaha ni umusore mwiza cyane.”

Abajijwe niba ashobora kujya mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Davis D, yasubije ko babanza kubiganiraho ndetse akamenya n’impamvu ayigiyemo, kuko atari inshuro ye ya mbere yaba agiye mu mashusho y’abandi bahanzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU