Ivan Sukhov umugabo ufite abagore 3 yavuze ko iyo bamusuzuguye cyangwa bagatuma arakara, kugira ngo bikosore abaha igihano cyo kumara ukwezi adakorana imibonano mpuzabitsina nabo.

Iyumvire igihano umugabo ufite abagore 3 abaha iyo bamusuzuguye

Uyu Murusiya w’imyaka 34 washakanye n’abagore 3,yavuze ko buri joro atumira umwe muri bo bakaryamana ariko adashobora kuryamana n’umugore wamusuzuguye ndetse amuha kumara ukwezi badatera akabariro.


Uyu mugabo witegura kubyara umwana wa 10,yavuze ko adashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’umwe mu bagore be iyo batumye arakara.

Ivan Sukhov yavuze ko yifuza gushaka abandi bagore benshi kugira ngo abashe kubyara abana bagera kuri 50 yifuza.

Iyumvire igihano umugabo ufite abagore 3 abaha iyo bamusuzuguye

Mbere y’uko atangira gushaka abagore benshi,Sukhov yabanaga n’umugore we w’isezerano witwa Natalia Sukhova bamaranye imyaka 11 ariko kuri ubu arashaka gukomeza gushaka abagore benshi.


Uyu mugabo Sukhov yavuze ko abagore be babana neza mu nzu imwe ariko yifuza kuyigurisha kuko ihenze cyane, akajya kugura inini kurushaho mu cyaro, inzu azatuzamo abana yifuza kubyara n’abagore yifuza.

Iyumvire igihano umugabo ufite abagore 3 abaha iyo bamusuzuguye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU