Umuhanzikazi Kamikazi Liza wamenyekenye mu ndirimbo Nyarwanda z’urukundo mu bihe byahise yagarutse mu ruhando rwa muzika aririmbira Imana.

Kamikazi Liza waririmbaga urukundo yagarutse mu ndirimbo z'Imana

Kamikazi Liza n’umwe mubahanzikazi bakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo zivuga kandi zigasobanura urukundo. Nyuma yo kurongorwa yahagaritse ibikorwa by’umuziki atangira kwita ku muryango we, cyane ko yahise twita bimufata igihe cyo kurera umwana yaramaze kwibaruka.


Kamikazi Kiza arasobanura impanvu itumye agaruka mu muziki aririmbira Imana, yari amaze igihe kinini awuhagaritse.

Yagize ati;” Iki cyemezo cyo kuririmbira Imana ni cyemezo namaze iminsi nkirana nacyo kubera ko nagize urugendo n’Imana, ntangira kumva Imana iri kugenda inyiyegereza cyane kurushaho, ukongenda nsenga kurushaho nkagenda numva mfite umuhamagaro wo kuririmbira Imana.”

“Icyogihe rero maze gufata icyemezo cyo kuririmba indirimbo zihimbaza imana muri 2016, nsohora indirimbo imwe, joining na Warship team yaho nsengera ariko gukomeza njya muri Studio ndabihagarika, kugira ngo mbanze mfate icyerekezo neza, mbone inspiration y’indirimbo nzashyira kuri album yanjye. Uyu munsi rero nkaba nagarutse kuko haraho ngejeje album ndi kuyikora.”

Kamikazi Liza yemeza ko icyamuteye kuririmba indirimbo z’Imana ari uko yakijijwe, bitavuze ko umuntu ukijijwe ataririmba indirimbo z’urukundo kuko biterwa n’ubushake bw’umuntu. Kuri Kamikazi Liza wengo icyo yumva ku mutima we ngo, ni ugukorera Imana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kamikazi Liza waririmbaga urukundo yagarutse mu ndirimbo z'Imana

Umuhanzikazi Kamikazi Liza amaze gusohora indirimbo enye (4) zihimbaza Imana, akaba yarayohoye ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki 21 ugushyingo 2018 indirimbo yitwa (INDIRIMBO NSHYA).

Kamikazi avugako iyi ndirimbo impanvu yatumye ayita (INDIRIMBO NSHYA) aruko ari Jambo rikunda kugaruka cyane muri Bibiriya, urugero nko muri (YESAYA 42:10).

Kamikazi Liza waririmbaga urukundo yagarutse mu ndirimbo z'Imana

Kamikazi Liza arateganya gushyira ahagaraga indirmbo zigize umuzingo we wa mbere w’indirmbo zihimbazimana mu mwaka wundi mu meze yo hagati mu mwaka, abifashijwemo n’umu producer we Niyitunga Alon.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU