Kampala, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 07 Ugushyingo, umugore n’abana be batatu barimo uruhinja rw’amezi 8 bapfiriye rimwe bazize inkongi y’umuriro yibasiye inzu yabo baryamye mu masaha ya nijoro.

Kampala: Umubyeyi n’abana be batatu bahitanywe n'inkongi y'umuriro

Uyu mugore n’abana bari batuye mu giturage cya Nabutiti muri Makindye y’Uburasirazuba muri Kampala mu gihugu cya Uganda, agahinda kakaba katashye abaturage bo mu icyo giturage cya Nabutiti.

Igipolisi cya Kampala kivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko umubyeyi yibagiwe kuzimya buji yari yashyize hafi y’uburiri bwabo. Polisi ikavuga ko umuriro wahereye kuri matora mu gihe abo bantu bane bo mu muryango umwe bari basinziriye.


Umuvugizi w’igipolisi cya Kampala, Luke Oweyesigire yagize ati: “Twabwiwe n’abaturage ko umubyeyi yakundaga gukoresha buji ndetse no muri iryo joro yarayicanye.”

Abaturage kandi bavuze ko muri iyi nzu nta mashanyarazi yabagamo ari nayo mpamvu buji ari yo bifashishaga mu gucana. Luke Oweyesigire akaba avuga ko uwo mubyeyi wishwe n’inkongi yitwa Annet Tusasirwe w’imyaka 35 n’abana be barimo; Elijah Akankwasa w’imyaka 10, Musa Kyakuha w’imyaka 5 n’uruhinja rw’amezi 8 rwitwa Rebecca.

Igipolisi kikaba kivuga ko cyatabajwe nka saa saba z’ijoro ariko mu kuhagera ntikibashe gukiza aba bantu nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Igipolisi kandi cyaboneyeho kugira inama abaturage yo kujya bazimya buji ndetse no kuzimya amatara mu gihe bagiye kuryama cyangwa bavuye mu rugo.

Leave a Reply