Katy Perry yaje ku isonga ku rutonde rw’abagore bakora umuziki binjije amafaranga menshi ku Isi muri uyu mwaka arushije abarimo Beyonce, Rihanna na Taylor Swift.

Katy Perry niwe uyoboye abagore b’abanyamuziki binjije akayabo mu 2018

Uru rutonde rukorwa na Forbes rwerekanye ko Katy Perry yarushije mukeba we Taylor Swift miliyoni eshatu z’amadolari mu 2018 akarusha na Beyoncé agera kuri miliyoni 20.


Perry yageze kuri aka gahigo abikesha ibitaramo 80 byo kumurika album ye yise “Witness: The Tour” byamwinjirije akabakaba miliyoni imwe y’amadolari kuri buri kimwe hadashyizwemo umwanya yahawe wo kuba umukemurampaka muri American Idol n’ibindi biraka bitandukanye.

Forbes yatangaje ko kuba Katy Perry yaje imbere y’abandi bagore b’abanyamuziki ku rutonde rwayo bishobora no guterwa no kuba imibare y’amafaranga yinjijwe na Beyoncé mu bitaramo bya “On the Run II” cyo kimwe na Taylor Swift mu byo yitiriye album ye ya ‘Reputation’ atarakusanywa neza ngo agaragazwe.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko ayo mafaranga yose ya Beyoncé na Taylor Swiftazagaragazwa mu y’umwaka utaha bikaba byabahesha amahirwe yo kubarwa mu myanya ya mbere barushije abandi bahanzikazi mu muziki.

Abanyamuziki nka Lady Gaga na Rihanna bamaze igihe batigaragaza cyane mu bikorwa byawo ahubwo bagashora imari mu kugurisha ibijyanye n’imirimbo ari naho bakura inyungu nyinshi ituma bagaruka kuri uru rutonde inshuro nyinshi nubwo nta bihangano bishya basohora cyangwa ngo bakore ibitaramo bikomeye cyane.

Urutonde rw’abagore icumi binjije akayabo mu muziki mu 2018

  1. Katy Perry (miliyoni $83)
  2. Taylor Swift (miliyoni $80)
  3. Beyoncé (miliyoni $60)
  4. Pink (miliyoni $52)
  5. Lady Gaga (miliyoni $50)
  6. Jennifer Lopez (miliyoni $47)
  7. Rihanna (miliyoni $37.5)
  8. Helene Fischer (miliyoni $32)
  9. Celine Dion (miliyoni $31)
  10. Britney Spears (miliyoni $30)

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU