Umurundikazi ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi witwa Olga Mugege yapfuye ahanutse mu igorofa rya hoteli Ubumwe Grande iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, aho yahise yitaba Imana akigera hasi.

Kigali: Umugore apfuye ahanutse mu igorofa rya 10 muri hoteli

Ibi byabaye ahagana saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, aho ubuyobozi bwa hoteli bwatangaje ko uyu mugore w’imyaka 36 yijugunye hasi avuye mu igorofa rya 10 agahita apfa, umurambo ugahita ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma.

Amakuru atangazwa n’abakozi b’iyi hoteli yemeza ko uyu mugore yari asanzwe akunda kujyana muri iyo hoteli n’umugabo w’umuzungu, ariko kuri iyi nshuro bwo akaba yarahageze batari kumwe kandi ngo yahamaze umwanya munini kuko yageze kuri hoteli saa saba akahaguma kugeza yiyahuye mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.

Uyu mugore yasimbutse iyi hoteli avuye mu igorofa ryayo rya 10
Olga Mugere yasimbutse muri iyi hoteli avuye mu igorofa ryayo rya 10

Amakuru akomeza avuga kandi ko ibi yabikoze mu rwego rwo kwiyahura, aho bikekwa ko yari afite ibibazo kuko yageze muri iyi hoteli atameze nk’uko asanzwe ayijyamo ameze.

Hari amakuru avuga kandi ko yari yarashakanye n’umuzungu ariko bakaza kugirana ibibazo kuburyo bari baranatandukanye. Amakuru twabashije kumenya ni uko yakoreraga Ikigo BurdaEastAfrica aho yari umukozi ushinzwe kugenzura ibijyanye n’imishinga (Project Manager).

Kigali: Umugore apfuye ahanutse mu igorofa rya 10 muri hoteli
Olga Mugege n’umwana yabyaranye n’umugabo batandukanye

Mbere yaho yakoze imyaka 10 muri Bank of New York Mellon mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi, akaba yaranakoze imyaka irenga 3 i London mu Bwongereza aho yari ashinzwe ibijyanye no gukurikirana iby’agaciro k’ifaranga ry’igihugu n’uko rivunjwa mu mafaranga y’amahanga.

Kigali: Umugore apfuye ahanutse mu igorofa rya 10 muri hoteli

Olga Mugege yapfuye ahanutse mu igorofa rya 10 muri Holel Ubumwe Grande, yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’ubucuruzi mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza yo mu Bubiligi yitwa EPHEC (École Pratique des Hautes Etudes Commerciales).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU