Ishimwe Christine, umukobwa wateguraga ikirori cyo gusambaniramo nk’uko byavugwaga na benshi yamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda.

Kigali: Umukobwa wateguraga ikirori cyo gusambaniramo yatawe muri yombi

Bivugwa ko uyu mukobwa witwa Ishimwe Christine yafatiwe mu murenge wa Nyakabanda kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, azira gutegura mu ibanga rikomeye ikirori cyo gusambaniramo nk’uko benshi babyitiriraga, ndetse ko n’abakobwa bari kubyinira abitabiriye iki kirori bambaye ubusa.


Amakuru y’uko uyu mukobwa yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda,akaba yemejwe n’umukuru wa Polisi y’Igihugu cy’u Rwanda CP. Theos Badege, avuga ko Ishimwe Christine ubu ari mu maboko ya Polisi.

Kigali: Umukobwa wateguraga ikirori cyo gusambaniramo yatawe muri yombi
Ishimwe Christine ushinjwa gutegura ikirori bise ’Private Pussy Party’ cyari kuzaberamo ubusambanyi

Andi makuru ahari nuko bivugwa ko uyu mukobwa atari we wenyine wateguraga iki Kirori ko hari n’umusore bagiteguranye ubu nawe akaba akiri gushakishwa ngo ashyikirizwe inzego z’ubugenzacyaha.


Ishimwe Christine yatawe muri yombi nyuma y’uko Bamporiki Edouard umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu avuze ko iki kirori kitazaba, ndetse na Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco muri RALC, nawe akavuga ko ibintu nk’ibi we ntacyo yabivugaho kuko yumva birenze guhonyora umuco, ahubwo ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU