Ku isabukuru y’amabonekerwa y’i Kibeho, yizihizwa ku wa 28 Ugushyingo buri mwaka, Kiliziya Gatolika yavuze ko igiye gusaba Leta y’u Rwanda kujya itanga umunsi w’ikiruhuko mu gihugu.

Ku isabukuru y’amabonekerwa y’i Kibeho, Kiliziya Gatolika igiye gusaba Leta kujya itanga ikiruhuko

Byavuzwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin, mu birori byo kwihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa yabereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru mu mwaka wa 1981.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mukamazimpaka Anathalie wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa “Mère du Verbe” i Kibeho. Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukangango Marie Claire, nyuma yongera kubonekera Mumureke Alphonsine, na bo bigaga kuri iri shuri.


Musenyeri Hakizimana wa Kiliziya Gatolika yavuze ko kwizihiza ayo mabonekerwa ari umunsi ukomeye mu Rwanda no ku Isi hose, bityo Leta ikwiye gutanga umunsi w’ikiruhuko kugira ngo abakozi bashaka kuwizihiza ntibabangamirwe.

Ati “Dufite icyifuzo cyo gukomeza kwegera ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo uyu munsi ku wa 28 Ugushyingo uhabwe agaciro ukwiye kugira ngo umunyarwanda ubishatse wese abashe kuba yaza i Kibeho atishe akazi, atagombye gusaba uruhushya. Tuzasaba ko uyu munsi waba uw’ikiruhuko mu gihugu hose.”

Akimara kubivuga imbaga y’abakirisitu gatolika bari aho bahise bakoma mu mashyi bigaragaza ko babyishimiye.

Bamwe mu bari baganiriye na IGIHE bagaragaje ko ku munsi wizihizwaho isabukuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya hatanzwe ikiruhuko byabafasha cyane.

Tabaro Laurent yagize ati “Birakwiye rwose ko bajya batanga ikiruhuko kuko nkatwe dukorera leta biratugora cyane. Biratubangamira cyane kuko abenshi ntitubasha kuwizihiza kubera akazi.”

Ubusanzwe iminsi y’ikiruhuko yemewe mu Rwanda ni 15. Yashyizweho mu rwego rwo guha agaciro k’umwihariko ibizirikanwa kuri iyo minsi no gufasha abakozi n’abakoresha kubahiriza imihango cyangwa ibirori bikorwa.

Iminsi y’ikiruhuko yemewe

  • Ku wa 01 Mutarama: Ubunani;
  • Ku wa 02 Mutarama: Umunsi ukurikira Ubunani;
  • Ku wa 01 Gashyantare: Umunsi w’Intwari;
  • Umunsi wa Gatanu Mutagatifu;
  • Ku wa mbere wa Pasika;
  • Ku wa 07 Mata: Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi;
  • Ku wa 01 Gicurasi: Umunsi Mukuru w’Umurimo;
  • Ku wa 01 Nyakanga: Umunsi w’Ubwigenge;
  • Ku wa 04 Nyakanga: Umunsi wo Kwibohora;
  • Uwa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama: Umunsi w’Umuganura;
  • Ku wa 15 Kanama: Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya;
  • Ku wa 25 Ukuboza: Noheli;
  • Ku wa 26 Ukuboza: Umunsi ukurikira Noheli;
  • EID EL FITR: Itariki itangazwa buri mwaka na Rwanda Moslems’ Association;
  • EID AL-ADHA: Itariki itangazwa buri mwaka na Rwanda Moslems’Association.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU