Kuri uyu munsi ku wa 21 Ugushyingo 2018, ku kibuga gishya cya Golf i Nyarutarama hatangijwe irushanwa mpuzamahanga ryitabiriwe n’ ibihugu 10 bitandukanye.

Ku kibuga cya Golf i Nyarutarama hatangijwe irushanwa mpuzamahanga rya Golf

Ibyo bihugu ni u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Burundi, RD Congo, Nigeria, Afurika y’Epfo n’u Bubiligi.

Abakinnyi bazitabira iri rushanwa bagabanyijemo ibice bibiri; abatarabigize umwuga n’ababigize umwuga bazahatanira ibihembo bingana na miliyoni 10 Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Kigali Golf Club, Dr Davis Kashaka, yemeje ko imyiteguro yarangiye kandi biteguye irushanwa rizaryohera abakunzi b’umukino wa Golf mu Rwanda.

Ku kibuga cya Golf i Nyarutarama hatangijwe irushanwa mpuzamahanga rya Golf

Yagize ati “Uko umwaka utashye tugenda tugira irushanwa ryiza kurushaho. Uyu mwaka imyiteguro yararangiye kandi twishimiye ko tuzakira umubare w’abakinnyi benshi kurusha abandi twagize mu myaka ishize. Kandi abo bakinnyi tubitezeho ihangana rikomeye kuko n’ibihembo birimo birashimishije. Bizanaryohera abazareba iyi mikino izabera ku bibuga bishya binogeye amaso.”

Iri rushanwa ryatewe inkunga na MTN yatanze miliyoni 15Frw muri miliyoni 28Frw zizakoreshwa mu irushanwa ryose. Ni ibintu ubuyobozi bwa MTN bubona nk’umwanya wo gukomeza kwishimira isabukuru y’imyaka 20, nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Mtn Richard Acheampong.

Ku kibuga cya Golf i Nyarutarama hatangijwe irushanwa mpuzamahanga rya Golf
umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Mtn Richard Acheampong

Yagize ati “Twishimiye gukorana na Kigali Golf Club mu gutegura iri rushanwa kuko tuzabona umwanya wo kwamamaza ibikorwa byacu, kuzamura agaciro k’ikigo cyacu no gukomeza kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 tumaze dukorera mu Rwanda. Biranashimishije cyane kuko ku bw’amahirwe byanahuriranye no kuba iri rushanwa naryo rigiye kuba ku nshuro ya 20.”

Mu cyiciro cy’ababigize umwuga muri iri rushanwa, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi batatu; Jules Dusabe, Ernest Ndayisenga na Olivier Munyaneza. Bazahangana n’abakinnyi barimo aba mbere mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba nka Dismas Indiza na Simon Ngige bo muri Kenya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU