Umuhanzi Diamond Platnumz yihenuye ku munyamideli Hamisa Mobeto bahoze bakundana nyuma bakaza gutandukana, amubwira ko ko kuba aryoshye bizatuma amugarukira

Kuba Diamond aryoshye ngo bizatuma Hamisa Mobetto amugarukira

Mu minsi mike itambutse Hamisa Mobeto yerekanye umukunzi we mushya yasimbuje Diamond Platnumz, byatumye uyu muhanzi afata iyambere mu kwihanangiriza uyu munyamideli asa naho amugaragariza ko ibyo arimo ari ubusa bitewe n’ibihe bagiranye ubwo bari bakiri mu rukundo.

Mobeto yariyavuze ko umukunzi we mushya uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ari “Roho yicaye mu mutimawe” izamurinda umunaniro wose yatewe na Diamond.


Yasubijwe na Diamond ko ibyo arimo atazi ibyaribyo kuko amaherezo azagaruka kubera umubiri w’uyu muhanzu uryoshye.

Yagize Ati: “Ndabizi ko ndyoshye. Kandi ndabizi ko ugikeneye kubana nanjye. Ndakumenyesha ko umukunzi mushya atazatuma wishima, kuko uracyifuza kungarukira. Ibyo ntibyagukiza umunaniriro.”

Diamond yihenuye kuri Mobeto ko azamugarukira kubera uburyohe bw’umubiri we
Diamond yihenuye kuri Mobeto avuga ko kuba aryoshye Mobetto azamugarukira 

Nyuma y’aya magambo Hamisa Mobeto yamusubije amwihanangiriza uburyo yamufashe nabi ndetse anamugaragariza impamvu nya mukuru itatuma amugarukira ahubwo igaragaza ko bakwiye gutandukana burundu umwe akibagirwa undi.

Yagize ati “sinizeye ko wavuze ayo magambo. Sinkunda uburyo wayavuzemo kandi isezerano wampaye tugikundana rihabanye n’ibyo njye niboneye n’amaso yanjye.”

Yongeye ho ko Diamond nta burenganzira afite bwo kumufata uko yishakiye cyangwa ngo amuheze umwuka kubera akayabo k’amafaranga atunze, ahubwo ko byaruta bagatandukana.

Yagize ati: “Nta burenganzira ufite bwo kumfata uko ushaka nk’uko abanyamafaranga menshi babigenza. Urukundo rwawe rwari rwiganjemo ibyaranze ubuzima bwawe. Dukwiye gutandukana.”

Aba bombi batangiye gushwana hagati muri uyu mwaka wa 2018, birangira havuyemo ingaruka zo gutandukana. Bari bamaze kubyarana umwana umwe witwa Prince Dylan uherutse kugira isabukuru ku italiki ya 5 Kanama 2018.

Uyu munsi habaye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’uyu mwana, Mobeto asa n’uhawe icyicaro mu muryango wa Diamond kuko uwo munsi ari nawo nyina wa Diamond yakiriye uyu mwana mu buzukuru be bavuka kuri Zari nawe utakibana na Diamond.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU