Kuri iki Cyumweru gishize, bitewe no kunanirwa kwishyura fagitire, umuhanzi Harmonize yafatiwe bugwate mu gihe cy’amasaha ane muri hoteli ya Starbucks mu mujyi wa Eldoret.

Kunanirwa kwishyura fagitire byatumye umuhanzi Harmonize afatwa bugwate muri Kenya

Ibi byabaye nyuma y’uko umuhanzi Harmonize ndetse na Bagenzi be bane, bananiwe kwishyura asaga amashilingi ya Kenya ibihumbi 68 muri hoteli ya Starbucks, aho umuntu wa hafi yavuze ko byatewe nuko uwateguye igitaramo yaburiwe irengero atarishyura uyu muhanzi, byatumye afatwa bugwate hamwe n’abo bari kumwe.


Harmonize yagombye kwitabaza mugenzi we w’umuririmbyi wo muri Kenya kugirango ashobore kuhikura.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yatunze agatoki uwateguye igitaramo ( Promoter) ko ari we nyirabayazana y’uku kunanirwa kwishyura fagitire no kutaririmba, kuko yanze kwishyura amafaranga bari bemeranyije.

Ygaize ati: “Ku bwanjye nzi ukuntu gushaka amafaranga bigora. Ku bw’urukundo rwanyu mwaje kuntera ingabo mu bitugu, si uko ndi udasanzwe. Icyambabaje ni ukuba Promota  yaratwaye amafaranga yanyu ntanishyure n’ayasigaye, ibi birababaza cyane.”

Uku gufatwa bugwate kandi kwatumye Harmonize atabasha kwitabira igitaramo cyari kubera ku kibuga cya Eldoret, ibintubyateye akavuyo n’umutekano muke, nyuma yaho bimenyekaniye ko Harmonize atari buririmbe.

Sde.co.ke dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo yaganiraga n’umuyobozi wa Polisi muri Eldoret y’Amajyepfo, Wilson Abduba, yemeje ko ibintu ari ko byagenze, anahamya ko hari batawe muri yombi mu bari bashinzwe gutegura icyo gitaramo.

Ati: “Twataye muri yombi uwateguye iki gitaramo n’ushizwe kompanyi yateguye, Douglas Obobe Maina kugira ngo badufashe gukora iperereza. Igipolisi cyabashije gutatanya abigaragambyaga bavunagura intebe, bafunga umuhanda banatwika amapine.”

Ibi akaba atari ibintu bishya kuko byigeze kuba no ku muhanzikazi Tiwa Savage  n’umunyajamaica  Everton Blender.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU