Mu gitondo cyo kuri uyu w Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo nibwo Nyampinga Umunyana Shanitah (Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda ) yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Nijeriya aho yitabiriye irushanwa rya ba Nyampinga  ba mbere muri Kaminuza zo muri Afurika ( Miss University Africa)

Kwigirira icyizere ,Kubana neza na bandi zimwe mu ngamba Miss Umunyana Shanitah yahagurukanye i Kigali

Ubwo uyu mukobwa yarai ku kibuga cy’indege yatangarije itangazamakuru ko mbere yuko agenda yabanje kugirwa inama n’abakuru iganjemo abo mu muryango cyane cyane we wamugiriye Inama ndetse akamuha n’ibaga azakoresha kugira ngo abashe kwitwara neza byamugeza ku ntsinzi

Yagize ati: “Umubyeyi wanjye yarambwiye ati uzigirire icyizere, ubane neza na bandi ntuzibagirwe ko igihe ari byose unishyiremo ko ushoboye  ntawundi ukurusha  byose nubikora neza uzagera kubyo wifuza.”

Miss Umunyana Shanitah w’imyaka 18 y’amavuko, azaba ahanganye n’abakobwa 48 biga muri Kaminuza baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mu gihe Shanitah yaba yitwaye neza muri Miss University Africa y’uyu mwaka, yaba yiyongeyeye kuri Umutoniwase Linda witabiriye irushanwa ry’umwaka ushize akaza mu bakobwa 10 bari bitwaye neza.

Miss Umunyana Shanitah

iri irushanwa biteganyijwe ko rigomba  gutangira ku wa 15 Ugushyingo, rikazasozwa ku wa 30 Ugushyingo. Abakobwa bazaryitabira bazamara ibyumweru 2 mu bikorwa bitandukanye, birimo gufata imyitozo ijyanye n’uko baziyerekana ku munsi nyir’izina wo gutangaho ikamba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU