Umunyarwandakazi Rwemalika Felicite  uzwi cya mu mukino w’umupira w’amaguru  w’abari n’abategarugori mu Rwannda  yahawe igihembo cya  Prix De la Femme Francophone 2018.

Iki gihembo uyu mubyeyi yagiherewe mu mujyi wa Paris  aho yari yatimiwe mu nama ya AIMF  yari yateranye ku nshuro yayo ya 38 .

Mw’ijambo ry’umuyobozi mukuru wa AIMF  yashimimiye cyane  Rwemalika Uburyo yagize uruhare  rukomeye mu guteza imbere siporo y’umwari n’umutegarugori wo mu Rwanda

Madame Felicite ahawe iki gihembo nyuma yo gushyirwa mu kanama k’imikino ya Olempike mpuzamahanga. Madame Felecite yashimiye uyu muryango w’ibihugu bivuga igifaransa.

Yagize ati: “Guhabwa iki gihembo kuri njye ni nko kugiha igihugu cyanjye cy’u Rwanda. Byankoze ku mutima guhabwa iki gihembo ”

Yasoje ashimira u Rwanda ku ruhare rugira mu guteza imbere abagore aho mu myanya ifata ibyemezo abagore bangana na 50%. Madame Felicite Rwamarika asanzwe ari Visi Presidante wa komite Olempike  mu Rwanda.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU