Umunyamuziki akaba n’Umushyushyarugamba (MC Tino) ageze kure imyiteguro y’imurikwa ry’umuzingo we (Alubumu) yise ‘Umurima’. Ni urugendo ajyanisha no gukomeza kwagura ibikorwa by’umuziki birimo n’amashusho y’indirimbo “Medication” yamaze gushyira hanze.

MC Tino witegura kumurika Alubumu ‘Umurima’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Medication’-VIDEO

Kayisirye Martin wamamaye nka MC Tino yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye. Ubu amaze gukora indirimbo nka: “Njyewe nawe”, “My Love” yahuriyemo na Javada, “Umurima” yitiriye alubumu ye nshya, “Mula”, “Finest Girl” yakoranye na Aime Bluestone, “My Time”  n’izindi nyinshi.

//pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js

(adsbygoogle = window.adsbygoogle || []).push({});

MC Tino yatangarije  touchrwanda  ko amashusho y’indirimbo “Medication” yafatiwe mu gihugu cya Uganda, ayoborwa na Brayan Mz. Yagize ati “Urumva amashusho y’indirimbo yakorewe muri Uganda muri Kampala muri hoteli iri ahantu Entebbe.” Yavuze ko gushyira hanze amashusho y’indirimbo ari kimwe mu bikorwa yari yariyemeje mbere y’uko amurika alubumu ye nshya.

MC Tino uri gufashwa byihariye na Dress Code Kigali avuga ko afite urutonde rurerure rw’abahanzi Nyarwanda bazamufasha amurika alubumu barimo: Uncle Austin, Dj Pius, TBB, Kid Gajou, Allioni, Rafiki, Urban Boys, Nasson,…n’abandi bahanzi bakiri kuzamuka babarizwa mu mujyi wa Rubavu.

Yasoje ajuga ko gitaramo  cye kizabera Wakanda (Ahahoze kaizen ) ku isoko rya Kabeza mu mujyi wa Kigali. Imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyiri  z’umugoroba.

Mc Tino yashyize hanze amashusho y'inidirmbo ye medaication mbere yuko amurika alubumu ye ya mbere

Uyu muhanzi yahamije ko azaririmba mu buryo bwa ‘live’, mu gihe abo yatumiye bazaririmba ‘play back na semi live’. Kumurika alubumu ye nshya “Umurima” bizaba tariki 08 Ukuboza 2018. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5,000 Frw), mu gihe ku banyeshuri ari ibihumbi bitatu (3,000 Frw).

Kanda hano grebe indirimbo Medication ya Mc Tino

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU