Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy  atangaza ko yatunguwe n’ubwiza bw’abakobwa yabonye ku musenyi w’inyanja mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’ubwiza bw’Umurwa Mukuru wa Tanzaniya, Dar Es-Salaam.

Meddy yatunguwe n’ubwiza bw’Abatanzaniyakazi ndetse n'umujyi wa Dar Es-Salaam

Meddy kuri ubu uri mu gihugu cya Tanzaniya mu rwego rwo gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye batandukanye bo muri iki gihugu, mu kiganiro na Bongo 5, yatangaje ko ari ubwa mbere ageze muri Tanzaniya kandi ko byari inzozi kuva mu bwana bwe, gusa ngo yatangajwe  n’ikigero cy’ubwiza  yasanze mu Mujyi wa Dar Es-Salaam.


Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru ku bijynaye n’uko yabonye ubwiza bw’abakobwa bo muri Tanzaniya agererenyije n’Abanyarwandakazi, yagize ati: “(Amwenyura), abakobwa bose ni beza. Ni umwihariko wa Afurika y’Iburasirazuba. Nageze ku musenyi mbona abakobwa beza. Nahabonye abakobwa beza,bambaye neza, bagenda neza.”

Avuga ku bwiza bw’umujyi wa  Dar Es-Salaam, Meddy yagize ati: “Sinari nziko Dar Es-Salaam ari ahantu heza kuri uru rwego. Najyaga mpumva ku maradiyo, nkayumva kuri Televiziyo. Nabyiboneye,injyanja,muri rusange buri kimwe ni cyiza.”

Meddy wavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989, ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera umuziki we aba  muri Leta ya Texas muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU