Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe na minisiteri eshatu, iy’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, iy’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM n’iy’Ubutegetsi bw’Igihgu MINALOC, habajijwe byinshi birimo n’ikibazo cy’amafi yahumanyijwe agapfira rimwe i Musanze.

MINAGRI yasabwe ibisobanuro ku mafi yahumanyijwe agapfira rimwe i Musanze

Mu gitondo cyo kuwa 21 Nzeli 2018, igifite ubuzima cyose gihumeka mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze cyasanzwe cyapfuye, amafi, inzoka n’ibikeri bireremba hejuru y’amazi. Yuma y’aho gato, Minisitiri Dr. Gérardine Mukeshimana ufite ubworozi mu nshingano ze, yatangaje ko bari gukora iperereza ku kibazo cy’amafi yo mu bwoko bw’Inkwekwe n’Inshonzi yapfiriye muri uwo mugezi.


Mu gukora iperereza, kuwa 22/09/2018 hasuwe inzira y’umugezi wa Mukungwa, aho unyura hose mu mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira. Minisiteri ikaba yari ifatanyije na Polisi y’igihugu, ingabo z’igihugu n’urwego rw’ubugenzacyaha. Icyavuye mu iperereza ntikigeze gitangazwa kugeza ubwo abanyamakuru babajioe iki kibazo Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi.

Mu kubasubiza yatangaje ko basanze hari uruganda rwamennye imyanda irimo uburozi mu mazi, nibwo amafi yahumanyijwe agapfira rimwe. Yirinze kuvuga urwo ari rwo. Minisitiri Mukeshimana yongeyeho ko inganda zose zo muri Musanze zategetswe kujya zimena imyanda ahabugenewe ngo ubwangizi nk’ubu butazasubira.

Uruganda rw’ibireti nka Nyirabayazana

Nubwo Minisitri w’Ubuhinzi n’Ubworozi atatangarije Abanyarwanda uruganda rwahumanyije amazi, bikimara kuba abaturage b’I Musanze babinyujije ku maradio, imbuga nkoranyambaga n’ibindi, ntibahwemye gushyira mu majwi uruganda SOPYRWA rutunganya ibireti, kuba nyirabayazana w’urufu rw’aya mafi n’ibindi binyabuzima mu mazi. Uru Ruganda ruhagarariwe na Horizon Group ni rumwe mu zafashe ingamba zo gushyira imyanda ahabugenewe ngo idahumanya ibinyabuzima.

Kuwa 23 Ukwakiora 2018, mu Kiyaga cya Kivu naho harobwe amafi yo mu bwoko bwa Tilapia apima ibiro 300 yari yipfushije, kugeza ubu iperererza ntiriratangaza icyayahitanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU