Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World amarushanwa ari kubera mu Bushinwa batemberejwe imwe muri parike zisurwa ku rwego rukomeye mu Mujyi wa Sanya.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyitabirwa n’abakobwa basga 120 bahanganiye iri kamba aho basuye parike ya ‘Yalong Bay Tropical Paradise Forest Park’ riri ku kirwa cya Hainan , iri shyamba riri mu duce dusurwa ku buryo bukomeye mu Mujyi wa Sanya.

Miss Iradukunda ku mbuga nkoranyambaga yanditse avuga ko ‘aryohewe no gutambagira Sanya’. Ubuyobozi bwa Miss World bwavuze ko “Byari ibihe bidasanzwe kuri mukobwa wese uri muri Miss World wabashije gutembera aha hantu…”

Iri rushanwa rimaze icyumweru kimwe ritangiye, Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be baherutse gutambagizwa umujyi wa Sanya berekwa abahatuye banahabwa ikaze. Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss World bose bacumbikiwe mu nzu mberabyombi y’imyidagaduro ya Mangrove Tree Resort iherereye i Sanya aho irushanwa riri kubera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU