Mu marushanwa ya Miss World 2018 akomeje kubera mu mugi wa Sanya mu gihugu cy’u Bushinwa nyampinga w’u Rwanda 2018 Miss Liliane Iradukunda n’abandi bakobwa bahatanye bakorewe inkera ku mucanga bafata n’ifunguro.

Miss World: Iradukunda na bagenzi be bakorewe ibirori by’inkera ku mucanga

Igitaramo aba bakobwa basanga 120 bagikoreye mu burengerazuba bw’umugi wa Sanya ukomerejemo iri rushanwa, mu birori by’uburyohe aba bakobwa bakorewe, bariye inyama zikonje babona n’umwanya uhagije wo kwishimisha aho baryinnye umuziki. Aba bakobwa bakurikijeho kwifotoza  ku mucanga mu buryo busuzuma imibanire bagira mu gihe cy’ibyishimo.


Ku 16 Ugushyingo 2018,  Miss Liliane Iradukunda yasabye abanyarwanda kumushyigikira bamutora kugirango abashe kuza mu bambere 30 bazavamo umukobwa uhiga abandi mu bwiza n’ubuhanga ku isi mu mwaka wa 2018. gushyigira Iradukunda Liliane ni ugutunga application ya Mobistar ugakora like ku ifoto ye ukanamutora.

Iri rushanwa rirakomeza mu cyumweru gitaha aho hazasuzumwa ubumenyi bw’aba bakobwa,biteganijwe ko umukobwa uzatwara ikamba rya nyampinga uhiga abandi bose bo ku isi mu mwaka 2018 azarihabwa ku wa 8 ukoboza 2018 ubwo irushanwa rizaba risozwa.

Miss Liliane Iradukunda yagize ibihe byiza ku mucanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU