Nyampinga w’u Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly wanahagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2016, ari mu byishimo byinshi i Dubai aho yerekeje agiye kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 22 y’amavuko,

Miss Mutesi Jolly mu byishimo i Dubai aho yagiye kwizihiriza isabukuru y'amavuko

Miss Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa  Dubai mu mpera z’iki cyumweru, kuri ubu akaba ari  mu byishimo, aho agerageza no kubisangiza inshuti n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto menshi amugaragaza yishimira igihe amaze avuka aho yagiye kwizihiriza isabukuru i Dubai.

Mu butumwa butandukanye yagiye ashyira ku mafoto ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye abamwifurije isabukuru nziza by’umwihariko zimwe mu nshuti ze bari kumwe i Dubai mu byishimo.

Yagize ati: “Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire buri wese wafashe umwanya wo kunyifuriza isabukuru nziza. Mwakoze cyane kunyereka ko nishimiwe. Mu by’ukuri sinabona uko nshimira buri wese ku giti cye, gusa bivuye mu ndiba z’umutima wanjye ndashimira kandi mfite umugisha wo kugira buri umwe utuma numva nkwiye inshuti.”

Miss Mutesi Jolly mu byishimo i Dubai aho yagiye kwizihiriza isabukuru y'amavuko

Miss Mutesi Jolly yaje guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atorwa mu bakobwa 24 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’.

Jolly yatembereye ubutayu bwa Safari

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU