Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss University Africa n’abandi bakobwa bahanganiye ikamba muri iri rushanwa, batangiye umwiherero uzamara ibyumweru bibiri.

Miss University Africa: Umunyana Shanitah na bagenzi be batangiye umwiherero

Umunyana Shanitah yagiye muri iri rushanwa rya Miss University Africa ku wa 14 Ugushyingo 2018.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 we na bagenzi berekeje muri Leta ya Imo muri Nigeria, aho bagiye gukorera umwiherero watangiye ku wa 16 ukazasozwa ku wa 30 Ugushyingo 2018 ari nabwo hazatoranywa uhiga abandi.

Gutora Shanitah muri iri rushanwa ni ukujya ku mbuga nkoranyambaga [Facebook na Instagram] z’irushanwa rya Miss University Africa ugakanda ‘like’ ukandika na ‘comment’ ku mafoto atandukanye yashyizweho.

Mu mwiherero abakobwa bose bazamaramo ibyumweru bibiri bazakora ibikorwa bitandukanye banitoza uko bazaseruka ku munsi nyir’izina wo gutanga ikamba.

Umwaka ushize muri iri rushanwa, u Rwanda rwahagarariwe na Umutoniwase Linda waje mu bakobwa icumi ba mbere.

Ikamba rya Miss University Africa ry’umwaka ushize rifitwe na Lorraine Nadal ukomoka mu Birwa bya Maurice.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU