Mu Karere ka Muhanga bamwe mu bafite imyemerere ya gikristo bafashe abagore babiri barabafunga kuva mukwa kane uyu mwaka, ngo kubera kudahuza Imyemerere naa bagenzi babo bari kumwe kandi babatanya.

Muhanga: Kudahuza imyemerere byatumye abaturage bafunga bagenzi babo

Ibi ni ibibera mu Mudugudu wa Gasaka, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga, hafungiye abagore babiri mu nzu bigaragara ko isanzwe inatuwemo.

Aba bagore ubu bamaze hafi amezi 8 bafunze, ngo kuko bari batangiye kuvangira imyemerere ya bagenzi babo bari kumwe.

Ni itsinda ry’abaturage rimaze imyaka 8 ryivanye mu bayoboke ba ADEPR Paruwasi ya Nyabisindu, ngo kuko basenga mu buryo bunyuranyije n’amahame umuhanuzi witwa Kinyamarura Mariam yasize aha Nyabisindu, bamaze kuiya ukwabo nabo bacitsemo kabiri batangira kugirana amakimbirane.

Nkuko tubikesha umunyamakuru w’ Umuseke wagiye gusura aho baba ari benshi, avuga ko ngo ari abaturage badafite indangamuntu zigezweho ngo kuko zirimo ikoranabuhanga, ntibafata ubwisungane mu kwivuza kuko batajya kwa muganga, kandi ngo ntibanitabira izindi gahunda zinyuranye zigamije imibereho myiza.

Kinyana Naomi na Nyiramucyo Priscilla barafunze kuva muri Mata uyu mwaka. Barababaye ariko basa n’ababyakiriye ngo kuko bazira izina ry’Imana. Ni abagore basanzwe bafite nabo imiryango yabo hano hafi.

Muhanga: Kudahuza imyemerere byatumye abaturage bafunga bagenzi babo
Kinyana Naomi mu cyumba afungiwemo, ngo yumva ari guhorwa Imana

Nyiramucyo twaganiriye nawe mu kadirishya n’abandi bacye bamusura bavuganiramo aho afungiye mu cyumba cy’inzu.

Avuga ko we na mugenzi we Kinyana nta kosa bakoze ryatuma bafungwa, ahubwo ko babahora izina ry’Imana ndetse ngo bazemera bakanahasiga ubuzima aho guhindura imyemerere.

Amaze amezi 8 afunze, avuga yabyakiriye kuko azizwa Imana
Nyiramucyo aho afungiye araganirira mu idirishya n’abaje kumusura

Ati: “Niba kudufunga aribyo bahisemo turabyakiriye ntacyo twarenzaho.

Aha bafungiye bavuga ko ababafunze babemerera gusurwa, bakabagaburira, babibutse bakanabaha uburenganzira ku musarane ariko bacunzwe.

Uwitwa Nyirabidahirika Ressa ni umwe mu bafunze aba bagore, yemereye Umunyamakuru wacu ko babafunze kuko ngo babateshaga umutwe baza mu materaniro yabo kandi batagihuje imyemerere bigatuma bacikamo ibice.

Abajijwe impamvu batabareze mu bugenzacyaha, avuga ko batari kubikora kuko ari abakristo. Ati ”Twabonye ko ari ngombwa kubifungira twenyine tutiriwe tubatanga mu nzego zishinzwe Umutekano kuko ababikora ari abatemera Imana’

Bamwe mu baturage ba hano bashinja abafunze aba bagore ubujiji, gushaka imitungo biciye mu kudahuza Imyemerere no gufatirana abari mu bujiji bakabigeraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Ntezirembo Jean Claude avuga ko nta makuru bari bafite arebana n’ifungwa ry’aba baturage, cyakora ngo aho bayamenyeye bafashe umwanzuro wo kubafungura kandi avuga ko bagiye gusuzuma ibibazo by’impande zombi.

Yagize ati: “Ntabwo tugiye gukemura ikibazo cy’imyemere icyo tubasaba ni ukutabangamirana, gusa ayo makosa nakomeza tuzashyira mu bikorwa icyo amategeko avuga.”

Itegeko ryemerera gusa inzego zibifitiye ububasha gufungira ahabugenewe abakekwa cyangwa abahamwe n’ibyaha iyo byemejwe n’Inkiko.

Muhanga: Kudahuza imyemerere byatumye abaturage bafunga bagenzi babo
Amaze amezi 8 afunze ariko avuga ko yabyakiriye kuko azizwa Imana

Ishingiro ry’amakimbirane avugwa mu madini n’amatorero ryagiye rivugwa cyane, kudahuza Imyemerere akenshi ugasanga ari ugushaka imitungo mu bayoboke baba baramaze kwemera ibyo babwirwa n’ababayobora, muri uko kwemera kwabo bakayishoramo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU