Tariki 26 Ugushyingo 2018 ikipe ya Mukura VS irahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo gukina umukino ubanza muri Total CAF Confederation Cup.

Mukura VS irerekeza muri Afurika y’Epfo ejo kuwa mbere

Ikipe ya Mukura VS izerekeza mu gihugu cya Afurika y’epfo ku munsi w’ejo kuwa mbere i Tariki 26 ugushyingo 2018 gukina umukino ubanze n’ikipe ya Free State Stars mu mikino y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2018-2019”, umukino uzaba ku i tariki ya 28 ugushyingo 2018.

Mukura VS irerekeza muri Afurika y’Epfo ejo kuwa mbere
Umutoza mukuru wa Mukura VS, Haringingo Francis

Mukiganiro n’umutoza mukuru wa Mukura VS, Haringingo Francis yemeza ko amaze iminsi ategura abakinnyi be mu mutwe kugira ngo abereke uko imikino y’Afurika ari imikino isanzwe.

Yagize ati “Abakinnyi twabateguye mu mutwe, mu kibuga, ku ngufu no muri tekinike. Urebye abakinnyi benshi dufite ntibarasohoka gusa hari n’abandi dufite bamenyereye amarushanwa no gukina imbere y’abandi bantu bashya. Twasabye abakinnyi bamaze kumenyera kubwira bagenzi babo ko ari ibintu bisanzwe, bakababwira ko umupira w’Afurika ari umwe.”

“Ni ikipe ifite abakinnyi bafite ubunararibonye, bakinisha imbaraga nyinshi. tumaze iminsi tureba imikino bakinnye muri shampiyona, tugerageza gutegura tugendeye ku buryo twababonye. Gusezerera iriya kipe birashoboka, ni ikipe nk’izindi, tugomba kugenda dufite ikizere kandi tuzakina nkuko twari tumaze iminsi dukina muri shampiyona kuko tugiye twarakinnye imikino n’amakipe akomeye muri shampiyona”.

Kuruhande rw’abakinnyi Visi Kapitane wa Mukuru Vs Nkomezi Alexis asanga kuba iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakinnye imikino myinshi mu makipe y’ibihugu nkuru Burundi n’u Rwanda bitazabagora cyane ko umutoza yaberetse uko bagomba kuzahangana n’imipira miremire ya Free State Stars .

Mukura VS irerekeza muri Afurika y’Epfo ejo kuwa mbere

Ikipe ya Mukura VC igiye gusohokera u Rwanda nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018 nyuma yu mukino ubanza uzabera muri Afurika y’Epfo, tariki 05 Ukuboza 2018 izakira Free State Stars mu mukino wo kwishyura i Huye. Ikipe izakomeza izahura Al Hilal Obeid yo muri Sudani mu ijonjora rya kabiri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU