Mukura vs yaraye ikoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Free States Stars mu mikino ya CAF Confederation Cup kuri uyu wa gatatu saa cyenda 15h00”.

Mukura vs yaraye ikoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Free States Stars

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cy’ubwatsi cya Stade Bidvest ikinirwaho n’ikipe ya Bidvest Wits yo mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu. Nyuma y’imyitozo abakinnyi n’abayobozi bakoze inama y’iminota mike.

Mukura vs yaraye ikoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Free States Stars

Nizeyimana Olivier Prezida wa Mukura VS yabasabye gukora ibishoboka byose bagakomeza mu kindi cyiciro. Haringingo Francis, umutoza mukuru wa Mukura VS yavuze ko abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye kwitwara neza mu mukino ubanza nkuko banabisabwe na Prezida Olivier Nizeyimana

Agira ati :’’Umwuka umeze neza, abakinnyi bafite morali.Ikibuga gifite ubwatsi bwiza, tugize amahirwe ejo imvura ntigwe, ikibuga kikaguma uko cyari kimeze, byaba ari byiza. Abakinnyi bameze neza, ntawe ufite ikibazo. Nizeye ko nta kibazo kiza kuvuka kugeza tugeze ku mukino.’

Mukura vs yaraye ikoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Free States Stars

Mukura VS yakoze imyitozo ya tekinike no guhuza umukino yamaze isaha n’igice, Iyi myitozo yanitabiriwe n’abanyarwanda bake baba mu mujyi wa Johannesburg.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU