Kuri uyu wa Gatandatu taliki 3 Ugushyingo 2018, Munyaneza Djazila abinyujije kuri Instagram yasakaje amafoto ye amugaragaza yambaye umwenda werekana amabere ye hanze.

Munyaneza Djazila yongeye gutungurana mu myambaro igaragaza amabere ye

Umunyarwandakazi Munyaneza Djazila usanzwe ukora ibijyanye no kwerekana imideli ndetse akaba yarabaye umunyamideli wahize abandi muri Made in Rwanda yashyize hanze amafoto agaragaza amabere ye.


Ibi bibaye nyuma yuko uyu mukobwa yambuwe amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational ryari kubera mu gihugu cya Poland muri uyu mwaka azira ifoto yashyize hanze yambaye ubusa buri buri no kubera imyitwarire ye..

Munyaneza Djazila yongeye gutungurana mu myambaro igaragaza amabere ye

Kuri uyu wa Gatandatu, Munyaneza Djazila yongeye gutungurana n’amafoto amugaragaza yambaye umwenda werekana amabere ye.

Nyuma yuko bisakujwe hanze itangazamakuru ryashatse kumenya impamvu nyamukuru  yatumye uyu mukobwa akurwa ku rutonde rw’abagombaga kwitabira iri rushanwa ngaruka mwaka bavuze ko bizatangazwa mu minsi iri imbere, mu gihe Djazila we yisobanuraga avuga yikuyemo ku mpamvu ze bwite kubera akazi ko ko kumurika imideli akora.

Munyaneza Djazila yongeye gutungurana mu myambaro igaragaza amabere ye


Munyaneza Djazila yongeye gutungurana mu myambaro igaragaza amabere ye

Djazila kuri ubu ufitanye amasezerano na Kampanyi ikomeye ikorera ibikorwa byayo muri Nigeria, akomeje kuvugisha abamukurikira kuri instagram bitewe n’amafoto atandukanye akunze gusakaza hanze yambaye mu buryo budasanzwe, aho bamwe bamushinja kwica umuco nyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU