Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi myugariro wa a Police FC Munezero Fiston aho akurikiranweho icyaha cyo gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure.

Myugariro wa Police FC Munezero Fiston akurikiranyweho gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure

Munezero Fiston yatawe muri yombi ubwo yari mu nzira yerekeza ku myitozo ya Police FC asanzwe akinira nyuma y’amakuru avuga ko uyu mukinnyi yari asanzwe afitanye ubucuti n’uyu mukobwa bivugwa ko yateye inda atarageza imyaka y’ubukure.


Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yabwiye Makuruki dukesha iyi nkuru ko byinshi kuri iyi nkuru ya Munezero Fiston bakiri kubikusanya ndetse ko amakuru y’impamo ku itabwa muri yombi rye aza gutangazwa mu masaha ari imbere.

Munezero asanzwe ari umugabo wubatse ndetse ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko Facebook ntasiba kugaragaza amafoto y’umugore we.

Munezero yahoze akinira Rayon Sports mbere y’uko yerekeza muri Police FC
Munezero yahoze akinira Rayon Sports mbere y’uko yerekeza muri Police FC

Munezero Fiston yamamaye mu ikipe ya Rayon Sports aza kuyivamo umwaka ushize amaze kuyifasha kwegukana igikombe cya shampiyona, ahita yerekeza muri Police FC.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU