Ndayishimiye Eric Bakame yahagurutse mu Rwanda ku wa gatatu i Tariki 21 ugushyingo 2018 mu gitondo agiye gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.

Ndayishiye Bakame washimiye abarayo bamubaniye neza yageze muri Kenya

Uyu mukinyi w’umunyezamu wari Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports mbere y’uko ahagarikwa n’ikipe ya Rayon sports, kuri ubu akaba yarahawe uburenganzira n’ikipe ya Rayon sports kwerekeza mu ikipe yose yifuza. Ndayishimiye Eric Bakame yari amaze imyaka itanu akinira Rayon Sports.

Ndayishiye Bakame washimiye abarayo bamubaniye neza yageze muri Kenya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yerekeje i Nairobi muri Kenya, aho agomba gusinyira iyi kipe ya AFC Leopards yasoje Shampiona ya 2017-18 iri ku mwanya wa karindwi. Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2018-19 Leopards izatangira Shampiona ikina n’ikipe ya Kariobangi Sharks itajya iyorohera na gato mu mateka yayo.

Ndayishiye Bakame washimiye abarayo bamubaniye neza yageze muri Kenya

Bakame abaye umunyezamu wa kabiri ugiye gukina muri Kenya, nyuma y’umunyezamu Emery Mvuyekure wahoze akinira ikipe ya APR Fc ndetse na Police Fc.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU