Nyuma y’igihe kinini yari amaze mu bihano yahawe na rayon Sports ashinjwa ubugambanyi, Ndayishimiye Eric Bakame yahawe urwandiko rumwemerera gusohoka mu ikipe (release letter).

Ndayishimiye Eric Bakame yemerewe gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports

Kuri iki cyumweru,taliki ya 18 Ugushyingo 2018, nibwo Rayon Sports yahaye Bakame urwandiko rumwemerera kwishakira indi kipe dore ko amakipe menshi ateze amaboko kugira ngo yegukana uyu munyezamu uri mu ba mbere mu Rwanda.

Bakame wari umaze imyaka 5 afatira Rayon Sports,yashinjwe kugambanira ikipe n’umutoza Ivan Minnaert bitewe n’ikiganiro cyamamaye hirya no hino yagiranye n’umufana w’iyi kipe uzwi nka Kibonge.


Bakame yari amaze amezi 6 adakina ndetse aherutse kurega Rayon Sports imaze amezi 6 yaranze kumuhemba kandi yemera ko ari umukozi wayo.

Bakame wari ufite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, aherutse gutangaza ko ubusobanuro yasabwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku makosa ashinjwa yabutanze bakabwanga ahubwo bakamusaba kwandika avuga ko we na komite ya Gacinya Dennis bagurishaga imikino (match fixing),arabyanga.

Ndayishimiye Eric Bakame yemerewe gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko hari amakipe menshi ari kumushaka arimo na AFC Leopards, gusa yayabwiye ko nta byangombwa bimwemerera kuyerekezamo afite ndetse ko agomba kubanza kubishaka.

Ndayishimiye Eric Bakame yemerewe gusohoka mu ikipe ya Rayon Sports
Amagambo akora ku mutima Ndayishimiye Eric Bakameyandikiye umuryango wa Rayon Sports

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU