Nina Ricchie, umunyamidelikazi ndetse akaba n’umuririmbyi mu gihugu cya Ghana yahaye gasopo abamuharabika bavuga ko yatanze akayabo kugirango yongere ubwiza bw’amabere ye.

Nina Ricchie yahaye gasopo abavuga ko yiyongeresheje amabere ye

Nina Ricchie, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane n’igitsinagabo kubera uburanga bwe, avuga ko ababazwa n’abantu bagenda bamuharabika, bavuga ko yatanze miliyoni y’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu cy’iwabo kugirango yongereshe amabere ye ase neza.


Mu cyumweru gishize Nina Ricchie yavuze ko ababitangaje atazi impamvu zabibateye, gusa yemeza ko ababikoze atari abamwifuriza ibyiza ahubwo ari abashaka kumuca intege.

Nina Ricchie yahaye gasopo abavuga ko yiyongeresheje amabere ye

Yagize ati: “Nababajwe n’abantu bamvuzeho ko nakoresheje amabere yanjye kugirango mbe mwiza kurushaho gusa nashakaga kubabwira ko ibyo banyetseho ataribyo ndetse ko mbasabye ko batazongera kubimvugaho kuko binca integer ndetse binyanduriza izina n’akazi nkora.”

Nina Ricchie yahaye gasopo abavuga ko yiyongeresheje amabere ye

Yasoje avuga ko bikomeye gutyo yazitabaza inkiko mu gihe bakomeje kumuharabika ako kageni .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU