Urukundo ni ubuzima n’umunezero iyo ruryoshye. Iyo uri mu rukundo, ruryoha kubera ko ufite uwo mufatanije urugendo abigufashamo mu buryo bwose akakugeza ku byishimo ku kigero cy’umwitangirizwa.

Ntuzakunde umuntu utabasha gukora ibi bintu mu rukundo

1. Ibyishimo ni ikintu cyangombwa gihatse umubano.

Iyo mu rukundo  habuzemo kwishima birangira  rusenyutse kuko ni kimwe mu bintu biranga ababanye neza kitagomba kuburamo ariko mu gihe ibyishimo byuzuye buri kimwe kigenda neza cyane. Ibuka ubuzima ari bugufi, ntakindi kidasanzwe kidasanzwe. ugutera ibyishimo kurusha uko undi wese yabikora mu buzima niwe ukeneye usibye gutuma akwiyumvamo birenze,gerageza uko ushoboye kose ugeze kuwo mubana mu byishimo yifuza kandi nawe mu buryo bwiza bwose wumva ko ushobora kubikoramo.

2. Umukunzi nyawe agomba kugutera kuryoherwa n’ubuzima.

Umukunzi nyawe azamura ibyuyumvo muri wowe biganisha ku bintu bituma ukomeza gutekereza icyatuma ujya mbere mu bikorwa byawe  no mu mishanga yawe,icyo gihe uzaba mu isi y’umunezero. Ni kuki wakundana n’umuntu utabikora? Umuntu ugutera ibyishimo iyo muhuye ntiwifuza ko yakuva iruhande mbese uhora wifuza kumureba,iyo mwahuye cyangwa se yagusuye umunsi ugenda neza.

3. Umukunzi atuma wumva ko ufite amahoro.

Ni byiza ko mu mubano ubana n’umuntu muhuje, kuko burya umuntu muzima abana n’undi,ntabwo ari wa muntu uzaza agashaka guhindura ubuzima bwawe bwose, uyu muntu atuma wishimira umuntu uriwe.icyo gihe murahuza.iyo ufite umukunzi ugutera kumva ufite amahoro ntacyo wamunganya.

4. Umukunzi nyawe atuma wumva utekanye.

Ibyiyumvo by’umutekano hagati y’abakundana ni ikintu cy’inyamibwa kuko ubuzima ni ikintu kirangwa n’imisaraba itandukanye kuva na kera ukeneye umukunzi ubasha kubana niyo misaraba ubuzima bukagenda neza kurusha kuko hari ibintu utaziko bizakubaho kandi byanze bikunze bibi bizabaho,ni byiza kugira umubanyi ugufasha guhangana n’ibyo byose. Twe icyo dushaka ni umubano utuma abantu biyumvanamo ukaba ufite umukunzi ugutera kumva utekanye.

5. Umukunzi nyawe aguha icyizere cy’ejo hazaza.

Umubanyi w’ukuri ni wa wundi wuzuza mu buzima bwawe umunezero nyawo mbese akakugeza ku byishimo wowe ubwawe udashobora kwigezaho adahari.ugomba kwifuza umukunzi ugufasha kugera ku nzozi wawe wa wundi ugufasha kwigizayo umwijima w’ibibazo by’isi akawuhindura urumuri.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU