Mu Kagari ka Bushoga mu murenge wa Nyagatare, urusengero rwitwa Good Foundation rwaguye abantu babiri bitaba Imana, abagera kuri 18 barakomereka barimo batanu bakomeretse cyane.

Nyagatare urusengero rwaguye abantu babiri bitaba Imana

Ahagana saa Cyenda n‘igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Ugushyingo 2018, nibwo imvura ikomeye yaguye maze ishyira hasi urwo rsengero, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima.


Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe D. Claudian yabwiye IGIHE ko iyi mvura yanasenye inzu 38 zo muri aka gace.

Yagize ati “Yaguye Saa cyenda n’igice nibwo urwo rusengero rwahise rugwa ruhitana abantu babiri abandi barakomereka, ariko yanasenye inzu 38 zo muri uyu murenge wa Nyagatare.”

Yongeyeho ko ubwo uru rusengero rwagwaga abandi bantu batatu bari hanze yarwo bahise bahura n’ihungabana, akomeza avuga ko batanu mu bagwiriwe n’uru rusengero bakomeretse bikomeye bagiye koherezwa ku bitaro mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muyobozi yasoje asaba abaturage kuzirika inzu zabo no kujya bagenzura ko ibisenge biziritse neza, bakanatera ibiti kugira ngo birinde ibiza nk’ibi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU