Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho ukomeje gusuzugurwa n’abakinnyi be nyuma y’aho banze gukina ibyo yabasabye, yafashe umwanzuro wo kujya akinisha abakinnyi bafite imitima yo kwitangira ikipe nibinashoboka nawe akine.

Jose Mourinho yafashe umwanzuro

Mourinho yababajwe bikomeye no kunganya n’ikipe ya Crystal Palace mu rugo byatumye nyuma y’umukino anenga bikomeye abakinnyi be, abashinja ko nta bushake bwo gutsinda bari bafite ndetse bamwe batarakura.


Nyuma y’umukino wa Crystal Palace,abafana ba Manchester United bazwiho ikinyabupfura bavugirije induru abakinnyi bituma Mourinho arakara abwira abanyamakuru ko yafashe umwanzuro wo guhindura ikipe agakinisha abakinnyi bashaka kwitanga ndetse byaba ngombwa nawe agakina.

Mourinho yavuze ko agiye guhindura abakinnyi babanza mu ikipe ya Manchester United
Mourinho yavuze ko agiye guhindura abakinnyi babanza mu ikipe ya Manchester United

Jose Mourinho yagize ati “Ntabwo nahindura ikipe yose gusa ngiye gukora amahitamo y’abakinnyi bafite ubushake bwo gukina nibiba ngombwa nanjye nzakina.”

Nyuma y’umukino Manchester United yanganyije na Valencia muri UEFA Champions League, Mourinho yatangaje ko hari abakinnyi bitanga cyane kurusha abandi muri Manchester United none yongeye kubigarukaho mu mpera z’iki cyumweru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU