Osborn Shema, yaraye asinye amasezerano yo gukinira ikipe ya Florida Gulf Coast Eagles ya basketball mu bagabo ikaba ari ikipe ikina muri shampiyona ya NCAA ya za Kaminuza ihagarariye Florida Gulf Coast University yo mu mugi wa Myers muri Leta ya Florida.

Osborn Shema musaza wa Miss Umunyana Shanitah yiyongereye mu banyarwanda bakina muri shampiyona ya NCAA

Osborn Shema yari muri Amerika kuri bourse yo kwiga muri Glove Prep Christian Academy yo mu mugi wa Jacksonville muri Leta ya Florida kuva mu 2006, muri 2015 akaba aribwo uyu musore yashimwe n’abanyamerika mu myitozo ya Giants of Africa yaberaga i Kigali.


Osborn Shema uvuka i Kanombe mu karere ka Kicukiro ni umusore muremure cyane kuko areshya na 2,13m (7 feets)  ku myaka 20 gusa.

Iyi kipe yamuzanye yatangaje ko ari umuhanga mu kujugunya mu nkangara, kandi akaba ari we mukinnyi wa nyuma bazanye mu ikipe yabo y’abagabo ya Basketball muri uyu mwaka.

Inkuru ya Osborn Shema muri NCAA  ikurikiye iya Bella Murekatete umunyarwandakazi wa mbere wabonye ikipe nawe muri NCAA mu cyumweru gishize.

Osborn Shema musaza wa Miss Umunyana Shanitah yiyongereye mu banyarwanda bakina muri shampiyona ya NCAA


National Collegiate Athletic Association (NCAA Division I ) ni irushanwa rihuza za Kaminuza na Koleji, iri rushanwa niryo ahanini amakipe yo muri NBA na WNBA avanamo abakinnyi bajya muri iyi shampionat ikomeye ku isi muri Basketball.

Nkuko tubikesha bimwe mu binyamakuru bya hano mu Rwanda uyu musore Shema  Osborn ni musaza w’igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda  Umunyana shanitah.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU