Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umuhanzi P Professor Gakunzi Jonathan waririmbaga indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana.

Inkuru y’akababaro P Professor waririmbye Inzira inyerera Remix yitabyimana

Ni inkuru yamenyekanye ku wa 26 Ugushyingo 2018, ibabaza abaramyi bo mu Rwanda n’abandi bantu benshi bari bamuzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


Uyu Gakunzi yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko mu minsi ishize yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe . Ubu yari yarasezerewe arwariye mu rugo i Gikondo.

Inkuru y’akababaro P. Professor waririmbye Inzira inyerera Remix yitabyimana

P Professor yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Inzira inyerera Remix” yaririmbwe na Nyina umubyara Juliette nawe witabye Imana, Professor yaririmbye n’izindi nka  “Umusirikare”, “Imbere yawe”, “The Lorld” “Amarira” n’izindi.

Nyakwigendera Gakunzi Jonathan yasengeraga mu itorero rya ADEPR , akomoka mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi.

Inkuru y’akababaro P. Professor waririmbye Inzira inyerera Remix yitabyimana

Ikindi mwamumenyaho nuko ari umuhungu wa Nyirankundwa Julliette waririmbye indirimbo yamenyekanye cyane mu Rwanda yitwa “Nagendaga mu nzira inyerera”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU