Pasiteri Nana Appiah uzwi nka Biblical of Glorious ukuriye itorero rya Chapel International yafatiwe mu cyaha aho yaguwe gitumo aryamanye n’umukunzi w’abandi.

Pasiteri yafatiwe mu cyaha aryamanye n’umukunzi w’abandi

Mu gihugu cya Ghana haravugwa inkuru ibabaje y’uyu mupasiteri witwa Nana Appiah, mu cyumweru gishize ntiyasekewe n’amahirwe kuko ngo uwububa abonwa n’uhagaze, yafatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi kandi aribyo yigisha kwirinda, maze agubwa gitumo aryamanye n’umukunzi w’abandi.


Amakuru dukeshya ibitangazamakuru byo muri Ghana avuga ko uyu pasiteri nyuma yo gufatwa, yashatse kwigira intungane avuga ko ari umukozi w’Imana, gusa bamwe mubo mukuru w’uwo mukobwa bari baryamanye yahuruje ngo bamufatire uwo mugabo, ntibazuyaje bamunyujijeho akanyafu biratinda.

Pasiteri yafatiwe mu cyaha aryamanye n’umukunzi w’abandi

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga uyu mu pasiteri wumvaga mu kanwa ke hagarukamo ijambo Imana cyane aho bamwe babibonye nk’ikimwaro ndetse no kugirango yerekane ko akijijwe ari ubwambere akoze icyaha.

Pasiteri yafatiwe mu cyaha aryamanye n’umukunzi w’abandi

Bamwe mu basore baje gutabara uyu mukobwa basigaye banyuzaho akanyafu uyu mupasiteri nyuma yuko umukobwa bari baryamanye we yahise aburirwa irengero.

Pasiteri yafatiwe mu cyaha aryamanye n’umukunzi w’abandi

Ngo si ubwambere kandi pasiteri Nana Appiah avuzweho icyaha cy’ubusambanyi, ngo kuko mu mezi 10 ahise yigeze kuvugwaho ko akorana ubusambanyi n’abakirisitu be, gusa ibi yabyamaganiye kure ko bitashoboka kandi nta gihamya, ariko ngo iminsi y’umujura ni 40, muri iki cyumweru aguwe gitumo afatirwa mu cyaha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU