Polisi yataye muri yombi umugabo w’imyaka 31 utuye mu mujyi wa Grenoble mu Bufaransa,  nyuma yo kumufata ari gukora imibonano mpuzabitsina kandi anatwaye imodoka.

Polisi yafashe umugabo arimo gukora imibonano mpuzabitsina anatwaye imodoka

Polisi yahagaritse uyu mugabo nyuma yo kumubona adaha agaciro amatara ayobora ibinyabiziga ‘Feu Rouge’, kandi hafi yazo hari n’abapolisi.


Ibi byabaye ku wa Gatanu ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo nk’uko urubuga 7Sur7 rubivuga, ubwo uyu mugabo n’umukunzi we bari bavuye mu gitaramo.

Umwe mu bapolisi bamutaye muri yombi, avuga ko imodoka yabo yahanyuze yigendera bakabona umushoferi asuzuguye ‘Feu Rouge’ arakomeje, ariko kubera ko bidakunze kubaho byatumye bagira amakenga, mu kumuhagarika basanga yibereye mu gikorwa cyo gutera akabarirokandi yari anatwaye imodoka.

Icyatangaje aba ba Polisi kandi ngo ni uko nubwo bari bavuye mu birori, umugabo wari utwaye imodoka atari yasinze.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU