Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ugushyingo nibwo umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda afatiwe mu murenge wa Rwezamenyo ashinjwa gutegura igitaramo cyo gusambaniramo.

RIB yerekanye ku mugaragaro umukobwa wateguye igitaramo cyo gusambaniramo

Mu masaha ya saa cyenda n’igice nibwo zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ugushyingo 2018 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rweretse ku mugaragaro itangazamakuru umukobwa w’imyaka 20 wateguye igitaramo yise ’Pussy Party’ bivugwa ko cyari no kuzaberamo ubusambanyi.


Nubwo bivugwa ko iki cyari gitaramo cyari igitaramo cyo gusambaniramo, uyu mukobwa we yabihakanye avuga ko abantu bari kwitabira iki kirori bari kuba bambaye mask z’ipusi, ndetse n’ibivugwa ko bari kubyinirwa n’abakobwa bambaye ubusa nabyo arabihakana, akavuga ko abakobwa bari kubyina ari babandi bamenyerewe kubyina mu tubyiniriro bazwi nk’Abamansuzi, yewe ko nta n’ubusambanyi bwari guhakorerwa.

RIB yerekanye ku mugaragaro umukobwa wateguye igitaramo cyo gusambaniramo

Uyu mukobwa atawe muri yombi nyuma y’uko umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, avuze ko iki kirori kitazaba, na Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco muri RALC, nawe akavuga ko ibintu nk’ibi we ntacyo yabivugaho kuko yumva birenze guhonyora umuco ahubwo ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.

Uyu mukobwa akaba yakomeje avuga ko kugira ngo ifoto y’amamaza ikirori cya ’Pussy Party’ isakare hose ku mbuga nkoranyambaga ari abantu bayikuye kuri Status ye ya Whatsapp bakayikwirakwiza hose.

Bikaba biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubushinjacyaha ku itariki itaramenyekana kuko iperereza rigikorwa. RIB yavuze ko iki gitaramo kitacyibaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU