Bishop Rugagi yabwiye abayoboke be ko isaha n’isaha ashobora kurira indege akigira i Burayi mu gihe gukorera mu Rwanda bikomeje kumugora.

Rugagi ati"nakomeje nkadukorera hanze ko bajya bambwira ngo ndya amaturo yanyu"

Ibi Bishop Innocent Rugagi uyobora Itorero Redeemed Gospel Church yabitangaje ku Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 imbere y’imbaga y’abayoboke b’itorero rye mu materaniro yabereye muri Serena hotel aho iri torero rikodesha nyuma yo gufungirwa urusengero rutari rwujuje ibisabwa.

Bishop Rugagi yagaragaje ko yamaze kubona ibyangombwa byo gukorera ivugabutumwa mu bihugu by’i Burayi yari amaze igihe arindiriye, ahishurira abayoboke ko isaha ku isaha ashobora kurira indege akigira i Burayi mu gihe gukorera ivugabutumwa mu Rwanda byaba bikomeje kumugora.

Yagize ati: “Narindiriye ibyangombwa by’itorero kugirango twemererwe gukorera i Burayi none namaze kubibona,.….ubu noneho ni ukuvuga ngo bidakunze hano nzurira indege njye ahandi.”

Bishop Rugagi yagaragaje ko gukorera muri Serena Hotel bikomeje kumubera umuzigo uremereye kugeza n’aho atangiye gushidikanya ku rukundo abayoboke b’itorero rye badakunda umurimo w’Imana.

Muri aya materaniro Bishop Rugagi yabajije abayoboke b’itorero rye ati: “Ni bande bakunda umurimo w’Imana hano mu Rwanda? (benshi bamanitse amaboko bahamya ko bakunda umurimo w’Imana). Rugagi yahise ababaza ikindi kibazo kigaragaza ko ashidikanya ku rukundo bakunda umurimo w’Imana,

ati: “Ni byo koko murakomeje? Mwaba mukunda uyu murimo koko tukabura n’amafaranga yo kwishyura hano (muri hotel)? Mwaba mukunda uyu murimo, pasiteri akampamagara ndi gukorera umurimo hanze akambwira ko amafaranga atuzuye nkayohereza?”.

Bishop Rugagi yavuze ko ikiruta ari uko yaguma mu mahanga akajya akorerayo amafaranga yarangiza akayohereza mu Rwanda kuko n’ubundi ngo utwo akorerayo aratwohereza.

Ati: “Nyohereza ndi hanze, n’ubundi se uwagumayo nkakomeza nkayaboherereza? None utwo nkorera ko ntuboherereza n’ubundi nakomeje nkadukorera hariya nkakomeza nkaboherereza ko bajya bambwira ngo ndya amaturo yanyu?”

Mu minsi ishize Bishop Rugagi yari yatangaje ko itorero rye rigiye kwimukira Kimironko ndetse banasengeyeyo inshuro imwe, gusa yagaragaje ko ubuyobozi bwa Leta hari ibyo bwasanze bitaruzura none ubu basubiye gusengera muri Serena.

Yagize ati: “Nibikunda tuzajyayo kuko ntabwo turi hejuru y’amategeko, nibidakunda turaguma hano.”

Redeemed Gospel Church imaze amezi atari make isengera muri Serena ariko Rugagi yagaragaje ko kwishyura ikiguzi cyo gusengerayo bigenda bibera abakirisito umuzigo uremereye, ari na cyo gishobora gutuma yigira i Burayi akajya aboherereza ayo akorerayo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU