Ku mugoroba wo kuri uyu wa wa 31 Ukwakira 2018, ikamyo yataye umukono wayo igongana n’ ivatiri yari itwawe n’ umugore, we n’ umugabo yari atwaye barapfa, naho abana bane bari muri iyi vatiri barakomereka.

Rusizi: Umugore n’umugabo bapfiriye mu mpanuka y'ikamyo yataye umukono ikagonga ivatiri

Ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes ifite purake KB011Y, na trailer ZE4053 yaritwawe na Elmi Mahat Barre w’ imyaka 29 yataye umukono wayo ubwo yakataga ikorosi bigatuma igongana n’ ivatiri yari itwawe na Mukangarambe Chantal w’imyaka 46 wavaga Kamembe yerekeza Nyamasheke.


Umugabo Munyampirwa w’ imyaka 35 wari mu ivatiri yahise apfa, naho Mukangarambe n’ abana batatu bari kumwe barakomereka. Ku bw’ amahirwe make Umurambo n’abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Gihundwe, bakigerayo Mukangarambe Chantal warutwaye ivatiri nawe ahita apfa.

Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’ uburangare bw’ umushoferi w’ ikamyo, aho imodoka zombi zangiritse bikomeye ariko umushoferi w’ ikamyo akaba ntacyo yabaye ndetse inzego z’ umutekano zahise zimuta muri yombi ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe.

Iyi mpanuka yabere mu ikorosi riri mudugudu wa Nyagatare akagari ka Shagasha umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Rusizi: Umugore n’umugabo bapfiriye mu mpanuka y'ikamyo yataye umukono wayo ikagonga ivatiri
Abari muri iyi vatiri 2 bapfuye bane barakomereka

Abakomeretse ni Muhigirwa Arsene w’ imyaka 5, Ineza Ganza yanisse w’ imyaka 6, Igiraneza Winny Pamella w’ imyaka 5 na Niyomugenga Mugisha Evette w’ imyaka 10.


yataye umukono wayo
Umushoferi w’ ikamyo yatawe muri yombi n’ inzego z’ umutekano. 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU