Nyuma y’iminsi 15 ahawe gutoza Real Madrid by’agateganyo, Santiago Hernán Solari Poggio, ukomoka muri Argentine yemejwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe ahabwa amasezerano y’imyaka itatu izarangira mu mpeshyi ya 2021.

Santiago Hernán Solari Poggio ni we wagizwe umutoza w'agateganyo wa Real Madrid

Solari yahawe icyizere n’abayobozi ba Real Madrid bayobowe na Perezida Florentino Pérez Rodríguez wirukanye umutoza Julen Lopetegui tariki 30 Ukwakira 2018 kubera umusaruro mucye nyuma yo kunyagirwa na mukeba FC Barcelona ibitego 5-1.

Uyu munya-Espagne yasimbujwe Santiago Solari watozaga ikipe ya kabiri ya Real Madrid bita ’Castilla’, we ashobora kwitwara neza kuko imikino ine amaze kuyitoza yose yayitsinze.

Byatumye uyu mutoza w’imyaka 42 ava ku nshingano zo gutoza by’agateganyo ahubwo ahabwa amasezerano nk’umutoza mukuru wa Real Madrid bidasubirwaho nkuko byemejwe n’itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa internet rw’iyi kipe.

Riti “Inama y’ubuyobozi ya Real Madrid yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018 yemeje Santiago Solari nk’umutoza mukuru kugera tariki 30 Kamena 2021.”

Yahawe inshingano zo kuzahura Real Madrid ubu iri ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rwa shampiyona ya Espagne igeze ku munsi wa 12, n’amanota 20, aho FC Barcelone iyoboye uru rutonde iyirusha amanota ane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU