Umunyana Shanita witabiriye Miss University Africa na bagenzi be bahuriye mu busabane busoza umwiherero bari bamazemo ibyumweru bitatu bitegura ibirori byo gutora uwahize abandi.

Irushanwa rya Miss University Africa rimaze ibyumweru bitatu ribera mu Mujyi wa Owerri muri Leta ya Imo iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Uyu wa Kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018, Umunyana na bagenzi be bawuhariye kwishimana, gusangira ngo kwitoza bwa nyuma bitegura ibirori bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ugushyingo muri Imo international Convention Centre.

Abakobwa bahatanye ni abo mu bihugu 45 birimo Zimbabwe, Zambia, Uganda, Togo, Tanzania, Swaziland, Sudan, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Somalia, Sierra Leone, Seychelles, Senegal, Sao Tome, Nigeria, Niger, Namibia, Mozambique, Morocco, Mauritius, Mauritania, Mali, Malawi.

Harimo kandi abo mu bihugu bya Madagascar, Liberia, Lesotho, Kenya, Guinea, Guinea Bissau, Ghana, Gambia, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Ivory Cost, Congo Brazzaville, Gabon, RDC, Comoros, Chad, Central African Republic, Cape Verde, Cameroon, Burundi, Burkina Faso, Botswana, Benin, Angola, Algeria n’ibindi.

Umutoniwase Linda uheruka guserukira u Rwanda yasoje ari mu icumi ba mbere mu gihe Lorriane Nadal wo muri Mauritius yatwaye ikamba.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU