Kuri uyu wa Kane itariki 29 Ugushyingo, Igipolisi cya Tanzania  kishe kirashe abasore batandatu bitwaje imbunda barimo Umurundi nyuma yo guhangana.

Tanzania: Abasore batandatu barimo Umurundi bishwe na polisi nyuma yo kurasana

Amakuru dukesha SosMedias Burundi aravuga ko kurasana byabereye muri kamwe mu turere tugize umurwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam.


Biravugwa ko izi nsoresore zari zifite imbunda na za grenades zagerageje guhangana n’abapolisi nyuma yo kuzigwa gitumo mu nzu hagakurikiraho kurasana nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Tanzania kivuga ko abasore batandatu bahasize ubuzima.

Muri aba bishwe ngo harimo Umurundi wari ufite ikarita y’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi nk’uko byakomeje bitangazwa n’igipolisi cyari mu mukwabu wo guhiga abagizi ba nabi aho bihisha.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU