Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ari mu irushanwa rya Miss World 2018 riri kubera mu Bushinwa ushobora kumuha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ry’ubwiza binyuze mu buryo bwashyizweho bwo gutora.

Uburyo bworoshye watoramo Miss Iradukunda Liliane uri mu marushanwa ya Miss World mu bushinwa

Taliki 7 Ugushyingo 2018 nibwo yavuye mu Rwanda yerekeza mu Bushinwa ahitwa Sanya aho ahatanye n’abandi bakobwa 120 bavuye mu bihugu binyuranye ku isi.

Aba bakobwa bagabanyijwe mu matsinda mu gikorwa bise ‘Head to Head Challenge’ ari naho hazava abakobwa 20 ba mbere bazabona itike yo kugera mu cyiciro cya nyuma.

Uburyo bworoshye watoramo Miss Iradukunda Liliane uri mu marushanwa ya Miss World mu bushinwa

Iradukunda Liliane yashyizwe mu itsinda rya Cyenda (9) ahuriyemo n’ abakobwa baturuka muri Indonesia, Ubwongereza, Albania, Malaysia na Kazakhstan.

Muri ayo matsinda 20 hazavamo umukobwa umwe ubona itike nta kindi cyiciro anyuzemo abandi basigaye banyure imbere y’abagize akanama nkemurampaka.

Itsinda ririmo Iradukunda biteganyijwe ko ryo riziyerekana taliki ya 16 Ugushyingo 2018.

Abakurikira irushanwa nabo bazagira uruhare mu guha amahirwe abahatana.uburyo bwa mbere bwo gutora ni ugushyira Program muri Telefone yawe yitwa ‘MobiStar’ ubundi ukajya ukanda (Likes) ku ifoto ya Iradukunda Liliane baba bashyizeho.

Ubwa kabiri ni ukujya kuri Facebook ya Miss World naho ugakanda ‘like’ ku ifoto ya Iradukunda cyangwa ugashyiraho igitekerezo kerekana ko umushyigikiye.

Ibi ntabwo bikorwa kuri Facebook gusa kuko na Instagram, Twitter na YouTube yaho byose ni uko bikorwa.

Uburyo bworoshye watoramo Miss Iradukunda Liliane uri mu marushanwa ya Miss World mu bushinwa

Iradukunda ni umukobwa wa gatatu uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza riri kuba ku nshuro ya 67.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU