Ikibazo cy’ ubusambanyi  n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bari bitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018 ryatumye umusenateri wo muri Philippines asaba Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu ko habaho igenzura ryimbitse kuri iki kibazo.

Ubusambanyi buvugwa muri Miss Earth bwatumye umusenateri yinjira muri iki kibazo

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ugushyingo, Ana Theresia “Risa” Navarro Hontiveros-Baraquel uyobora Komisiyo ya Sena ishinzwe iby’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, imibanire y’imiryango, abana n’uburinganire yavuze ko nta na rimwe ihohoterwa by’umwihariko irishingiye ku gitsina rigomba kwihanganirwa.


Yabanje kuvuga ko ubusambanyi cyangwa gushaka gukoresha abakobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato nta hantu na hamwe bifite umwanya. By’umwihariko avuga ari agahomamunwa kubyumva mu marushanwa y’ubwiza kandi ariyo yakabaye azamura igitsinagore.

Navarro Hontiveros-Baraquel avuga ko yatunguwe n’ibyo yumvise biba muri Miss Earth, aho yagize ati: “Natunguwe no kubona hari amaraporo menshi yagiye atangwa avuga ko abakobwa bamwe bo muri Miss Earth basabwe kuryamana n’umuterankunga, ariko abaterankunga ndetse n’abategura irushanwa bagakomeza gukora ibikorwa bijyanye n’irushanwa ntacyo bikanga. Ibi byanyeretse kudaha agaciro abakobwa bahatana ndetse no kutita ku kibazo cyari kimaze igihe kivugwa.”

Yakomeje ati: “Ibi ntabwo twakemera ko bigenda gutya gusa. Hakenewe mu by’ukuri kureba icyabaye, byaba ngombwa ubutaha hagashyirwaho uburyo bwo kurinda abategarugori ihohoterwa. Nta mukobwa n’umwe ukwiriye kuba igitambo tutitaye ku gihugu yaturutsemo.”

Abakobwa barimo uwari uhagarariye Canada muri Miss Earth 2018, Jaime VandenBerg, Umwongerezakazi Abbey-Anne Gyles-Brown na Emma Mae Sheedy wari uhagarariye Guam muri iri rushanwa, baherutse kuzamura ijwi bavuga ko basabwe na bamwe mu baterankunga b’iri rushanwa ko baryamana.

Mu butumwa bose bashyize kuri Instagram bavugaga ko umuterankunga witwa Amado Cruz yagiye ashaka kubasambanya ariko bakamubera ibamba, gusa uyu mugabo aza kubyamaganira kure avuga ko amaze imyaka myinshi akorana n’iri rushanwa ku buryo atakora ibintu nk’ibi.

Irushanwa rya Miss Earth rimaze imyaka 18 ribera muri Philippines, rihuza ba nyampinga bo mu bihugu bitandukanye. Rifite icyiciro kidakunze kuvugwaho cyo kwambara bikini ari nacyo kigora abakomoka mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU