Mu gihe kinini umuhanzi Safi Madiba wamaze gutandukana n’itsinda ryamamaje izina rye mu muziki nyarwanda yerekanye igihe amaze adakoza amavuta ku mubiri anagaragaza nicyamuteye gucika kwisiga amavuta.

Ubushakashatsi bwa Safi Madiba bwerekanye ingaruka zo kwisiga amavuta

Safi Madiba ubwo yakundaga kwisiga amavuta akiri muto yakundaga kugira ibiheri byinshi ku mubiri we akayoberwa aho biva, gusa ngo yajyaga acishamo ntiyisige amavuta ibiheri bikagenda. Nyuma yo kubona neza ko aterwa ibiheri n’amavuta yisiga yafashe umwanzuro wo kubicikaho none ubu hashize imyaka 20.


Umuhanzi Safi Madiba muriyi minsi yavuzwe cyane mu nkuru z’ubukwe bwa Humble Jizzo babaye inshuti magara ubwo baririmbanaga mu itsinda rya Urban boys bivugwa ko yanze gutumirwa bitewe nuko yavugiye mu itanagazamakuru ko atigeze aba inshuti ya Humble Jizzo na Nizzo bakuranye mu muziki nubwo Safi Madiba yifurije Humble Ubukwe bwiza.

Safi Madiba kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Ina milliyon’yayihuriyemo na Harmonize wo muri Tanzania, yakozwe na Madebeats muri Werurwe uyu mwaka ubwo uyu muhanzi usanzwe abarizwa muri Wasafi yazaga gutaramira i Kigali.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU