Hari abashobora kwibwira ko bazi cyangwa basumba byose, nyamara atari ko bimeze. usomye udukoryo dukurikira, ndumva wahindura uko wiyumva kose. Bishobora kuba ari atari byo, ariko nabishatse kuri internet sinabibona.


1. N’iyo waba ugira isuku ute, uko byagenda kose ntiwakaraba intoki ugiye kurya ruswa!

2. N’iyo warya ubuzima ute ntuzahaga utariye ibiryo.

3. N’iyo waba ufite amamodoka igihumbi, muri W.C ho uzajyayo n’amaguru

4. N’iyo waba inzobe ute igicucucucu cyawe ntikizabura kuba umukara

5. N’iyo waba uri umugabo uzi gutanga CARE ute, uko byagenda kose ntiwafasha umugore wawe gutwara inda.

6. N’iyo umukobwa yakwirata ate ngo we ntawamukinisha, yibuke ko n’intare y’ingore iterwa inda kandi atayirusha ubukana!

7. Niyo wakwizera ute, ntiwarusha ifi uko yizera amazi, ariko bikarangira ari yo ayitetse.

8. Ntukagire uwo ugendaho kuko ntawurusha umuntu kugenda kubutaka ariko bikarangira
bumumize.

Nibyo se? Yego cyangwa Oya!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU