Kuri uyu wa gatatu, hakomezaga imikino ibanziriza iya myuma y’amatsinda ya UEFA Champions League, imikino aho Lionel Messi yahize Cristiano Ronaldo,  agaca agahigo kari gafitwe n’uyu mukinnyi.

UEFA Champions Leage: Lionel Messi yahize Cristiano Ronaldo

Hakinwaga imikino yo kuva mu tsinda A kugeza mu tsinda D. Iyi mikino yasize amakipe nka FC Barcelona, Borussia Dortmund, Atletico Madrid, Porto na Schalke 04 yiyongereye ku yandi menshi yabonye itike ya 1/8 cy’irangiza ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Iyi mikino kandi yasize hataramenyekana ugomba kugera muri 1/8 cy’irangiza mu makipe atatu yo mu tsinda C (PSG, Liverpool na Napoli) dore ko buri imwe muri zo ifite amahirwe yo gukomeza.


Uretse kuba FC Barcelona ikomeje gushimangira ko igomba kuzamuka iyoboye itsinda B, Lionel Messi we yashyiragaho agahigo gashya muri iri rushanwa riruta ayandi I Burayi.

Mu mukino Barcelona yatsinzemo PSV Eindoven ibitego 2-1, Lionel Messi yatsinzemo igitego kimwe cyahise kimufasha kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions league ariko akinira ikipe imwe.

Iki gitego cyari icya 106 Messi atsinzwe muri iri rushanwa ry’i Burayi, mu gihe Cristiano Ronaldo wari ufite aka gahigo yari yaratsindiye Real Madrid ibitego 105 muri UEFA Champions league.

UEFA Champions Leage: Lionel Messi yahize Cristiano Ronaldo
Lionel Messi yahize Cristiano Ronaldo atsinda igitego cya 106 mu mikino ya Champions League.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU