Bikunze kuvugwa ko Abanyarwandakazi ari imari ishyushye muri Uganda, abenshi bagacyeka ko havugwa ababa bagiye kwicuruza cyangwa kugurishwa nk’indaya, nyamara no mu zindi ngeri ntibabura, dore ko ngo havumbuwe agace abanyarwandakazi bari kugurishirizwamo akayabo.

Uganda: Havumbuwe agace abanyarwandakazi bari kugurishirizwamo akayabo k’amafaranga

Kuri ubu muri Uganda itangazamakuru ryatunze agatoki ndetse rinahishura ubundi bucuruzi bukorerwa Abanyarwandakazi muri icyo gihugu, bagurwa bugeni.

Ku ikubitiro byatangajwe na radiyo Capital Fm ikorera mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala aho yatangaje ko mu gace ka Mityana, ifite amakuru yizewe ko hakorerwa ubucuruzi bw’abanyarwandakazi.


Iki gitangazamakuru cyavuze ko umugabo ushaka gukora ubukwe n’Umunyarwandakazi
yishyura amashilingi ya Uganda ibihumbi magana inani ni ukuvuga ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda, nuko agashakirwa umukobwa w’Umunyarwandakazi.

Mu butumwa bwacishijwe ku Mbuga nkoranyambaga zayo,  Radiyo Capital Fm yagize iti: “Abanyarwandakazi bari kugurishwa nk’abageni mu gace ka Mityana, umugabo umwifuza yishyura 800,000 kugira ngo bamuzanire umugeni uturutse mu Rwanda.”

Uganda: Havumbuwe agace abanyarwandakazi bari kugurishirizwamo akayabo k’amafaranga

Iyi Radiyo yakomeje ivuga ko umuyobozi w’aka gace yabatangarije ko bagiye gutangira iperereza kuri aya makuru, hakarebwa niba nta byaha bikorwa muri iki gikorwa.

Uyu muyobozi w’agace ka Mityana, Captain Yahaya Kakooza avuga ko batangiye iperereza kugira ngo bamenye niba nta byaha bihanwa n’amategeko biri muri iri shyingiranwa ryambuka imipaka.

Ubu buryo bwo kugurisha abageni b’Abanyarwanda buje bwiyongera ku bwari bukunze kugarukwaho Abanyarwandakazi bavugwa muri Uganda aho abo abakobwa bava cyangwa bavanwa mu Rwanda bakajya kwicururiza cyangwa gucururizwa muri Uganda mu buryo bw’uburaya.

Gusa inzego zishinzwe guhashya ibyaha birimo gucuruza abantu zikaba zarahagurikiye iki kibazo, n’ubwo bitabuza ko mu mpera z’icyumweru ubona amasura mashya y’ Abanyarwandakazi mu mujyi wa Kampala.

Photo: Ifoto yakoreshejwe yakuwe kuri Internet.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU