Ibibwana by’ingurube biriho ifoto y’umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’ubucuruzi yitwa  DFCU, Juma Kisaame byashyizwe imbere ya Banki Nkuru ya Uganda (BOU) n’abantu bataramenyekana.

Uganda: Ibibwana by’ingurube byashyizwe imbere ya Banki Nkuru ya Uganda

Aba bantu bivugwa ko ari agatsiko k’urubyiruko rurwanya ruswa mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2018 ibyo bakoze ngo bigamije guhangana n’abayobozi barya ruswa,b’inda nini ba BOU bafatanyije n’ubuyobozi bwa Banki ya DFCU bakanyereza akayabo k’amashilingi  miliyaridi 150.


Uyu Kisaame arashinjwa kugira uruhare mu gushaka kwikubira Crane Bank mu buryo butemewe, n’ubwo kugeza ubu yasimbuwe n’uwitwa Mathias Katamba wahoze ayobora ‘Housing Finance Bank’ nk’uko Spyreports ibitangaza.

Uganda: Ibibwana by’ingurube byashyizwe imbere ya Banki Nkuru ya Uganda
Juma Kisaame washyizwe ku mugongo w’ingurube.

Ibi ni nyuma yaho bigaragaye ko uyu Kisaame afite asaga miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika kuri konti ye muri ‘Bank of Africa’. Ibi byatumye benshi bibaza aho uyu mugabo yaba yarakuye amafaranga angana atya.

Ni nyuma yaho kandi  Umugenzuzi w’Imari ya Leta, John Muwanga ashyize hanze raporo  yerekana ko  Banki Nkuru ya Uganda yagiranye ubwumvIbi ni nyuma yaho bigaragaye ko uyu Kisaame afite asaga miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika kuri konti ye muri ‘Bank of Africa’. Ibi byatumye benshi bibaza aho uyu mugabo yaba yarakuye amafaranga angana atya.


Ni nyuma kandi yaho Umugenzuzi w’Imari ya Leta, John Muwanga ashyize hanze raporo  yerekana ko  BOU yagiranye ubwumvikane na banki ya DFCU  kugira ngo bagure Crane Bank yahoze ari iy’umukire w’umuhinde, Sudhir Ruparelia.

Muri uku kumvikana, bemejeko Crane Bank bazayigura amashilingi miliyari 200, gusa kugeza ubu amaze kwishyurwa akaba ari miliyari 90 gusa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU