Mu Karere ka Kole no mu mujyi wa Lira mu majyaruguru ya Uganda, abantu babiri barasiwe mu myigaragambyo yadutse nyuma ya saa sita, ubwo hashyingurwaga umwana w’umuhungu w’imyaka 11 witwa Dickens Okello bivugwa ko yishwe n’ Abahinde babiri mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza.

Uganda: Imyigaragambyo yibasiye Abahinde bashinjwa ubwicanyi

Iyi myigaragambyo yatangiriye Kole igakwira no mu mujyi wa Lira yari irimo abaturage bigaragambyaga bamagana abacuruzi b’Abahinde bakorera muri aka karere.

Ibintu byatangiye kuba bibi ahagana saa munani z’amanywa mu muhango wo gushyingura uyu mwana w’umuhungu wigaga mu ishuri ribanz,a ubwo abari bitabiriye uyu muhango bageragezaga kubuza polisi kugira uruhare muri iri shyingurwa.

Umunyamakuru wa Chimpreports dukesha iyi nkuru wakurikiranye uyu muhango avuga ko abari bawitabiriye batashakaga ko polisi n’abandi bayobozi b’akarere bagira icyo bavuga mu gushyingura.


Uwatangaga amagambo muri uyu muhango ati: “Ubwo nahamagaraga umukuru w’akarere ngo avuge, abaturage bamuvugirije induru bategeka ko ava ku ruhimbi.”

Bamwe mu bapolisi ngo batangiye kubona bikomeye batangira kuvaho umwe umwe, ariko abaturage babakurikiza ibitutsi ndetse banabatera amacupa y’amazi biba ngombwa ko abapolisi barasa mu kirere noneho ibintu birushaho kuba bibi.

Mu gasantere ka Alito, mu ntambwe nkeya uvuye aho uwo mwana w’umuhungu yiciwe, bivugwa ko abantu babiri baharasiwe.

Hagati aho, mu mujyi wa Lira, abigaragambya batangiye nyuma ya saa sita nyuma yo kumva ko hari Umuhinde wasutse lisansi ku mukozi we w’Umugande akagerageza kumutwika.

Umucuruzi witwa Peter Ojok, we yavuze ko uru rubyiruko rwatumye amaduka afunga, gusa aya makimbirane akaba yaje guhoshywa n’ abashinzwe umutekano.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Lira Joel Tubanone, nyuma yaje kubwira itangazamakuru ko uyu mwuka mubi wahoshejwe ndetse ko n’ amaduka yongeye gufungura.  Yanavuze kandi ko ari ubwa kabiri uru rubyiruko rwari rukoze iki gikorwa.

Unity Radio ikorera muri aka karere yahagaritswe igihe gito n’inzego z’ umutekano, ziyishinja gutiza umurindi ubu bushyamirane.

Inzego z’ umutekano zakoresheje ibyuka biryani mu maso mu gutatanya uru rubyiruko rwashaka kumenesha ba nyiri amaduka bo muri Pakistani no mu Buhinde.

Uganda: Imyigaragambyo yibasiye Abahinde bashinjwa ubwicanyi

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko hari n’amakuru avuga ko zimwe muri business z’Abahinde zagabweho ibitero muri uyu mujyi ndetse ko hari n’Umuhinde waba warishwe n’abigaragambya, ibi bikaba bihakanwa na DPC Joel Tubanone avuga ko nta muntu azi wapfiriye mu Mujyi wa Lira, mbere yo kongeraho ko umutekano wagarutse.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU